1:55AM yavuze ko ikiri kumwe na Producer Element batigeze batandukana nk'uko byari byaketswe bitewe n'ubutumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo Element usanzwe ubarizwa mu inzu itunganya umuziki ikanareberera abahanzi ya 1:55AM, yagaragaje ko yasoje umushinga yari amaze imyaka 4 akoraho wo gutunganya injyana nshya ya "Afro Gako" (Afrobeats ivanze na Gakondo).
Ibinyujije ku mbuga nkoranyamba za yo, 1:55AM yashyizeho ubutumwa bwari bumeze nk'aho bashobora kuba batandukanye n'uyu mu-producer uri mu bagezweho, aho bavuze ko umwana yacutse ndetse bamwifuriza amahirwe masa.
Bagize bati "Intangiriro yo kwinjira ni ugusohoka, imyaka ine yo gukora ku bihangano bimurika umuco wacu bikawagurira mu mico Nyafurika, igihe kirageze ngo umwana acuke. Genda wereke Isi imbaraga z'ubuhanzi buhawe igihe. Amahirwe masa Element."
Mu kiganiro Kenny Mugarura ushizwe gukurikirana ibikorwa by'abahanzi muri 1:55AM yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko bakiri kumwe na Element batigeze batandukana ahubwo bamwifurije amahirwe amasa kuko yinjiye mu mushinga mushya wo gukora injyana nshya.
Ati "Amahirwe masa twamwifurije ni ay'injyana nshya agiye gutangira gukora, urumva ni njyana nshya yari amaze igihe akoraho, ntabwo ari uko twatandukanye, turacyari kumwe na we muri 1:55AM."
Producer Element wamenyekanye cyane ubwo yari muri Country Record, ari nabwo yatangazaga ko hari injyana ya Afro Gako agiye gushyira ku isoko.
Yaje kuyivamo yerekeza muri 1:55AM, ari nabwo byatezaga impaka nyinshi, Country Records ivuga ko iyo njyana atari iye ahubwo ari umushinga wa bo.
Element udakunze kuvuga cyane, ku wa Gatatu akaba yaratanze icyo umuntu yakwita gasopo ku bantu bose biyitiraraga iyi njyana ye yari amaze imyaka 4 akoraho.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/1-55am-yavuze-ku-byo-gutandukana-na-producer-element