Kuri ubu zimwe mu modoka ziteranywa na VW mu Rwanda zirimo izo mu bwoko bwa Polo zikoreshwa mu buryo bwa taxi cyane, izo mu bwoko bwa Passat, izikoreshwa mu bwikorezi za Amarok, Tiguan ziri mu zakunzwe cyane na Teramont zo mu myaka inyuranye, zigiye kwiyongeraho n'izakozwe mu mpera za 2023.
Iyo imodoka nshya z'uru ruganda zizanywe ku isoko ry'u Rwanda, abakozi barwo babanza gufata igihe cy'ukwezi cyo kwihugura ku bijyanye n'imiteranyirize yazo, uko ziteranywa n'ibindi byangombwa biba bikenewe kugira ngo zitangire kugurishwa.
Kuri ubu amahugurwa ageze kure, ndetse bikaba biteganyijwe ko imodoka ya mbere ya 2023 SUV Volkswagen Teramont, izakandagira mu mihanda yo mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.
Zifite imiterere yihariye
Izi modoka zizajya zikoresha lisansi yo mu bwoko bwa Mogas 95. Ni lisansi igezweho, iyunguruye kurusha imenyerewe ku isoko ry'u Rwanda ya Mogas 93. Iyi ya Mogas 95 iba igenewe by'umwihariko ibinyabiziga bifite moteri zisaba ingufu nyinshi.
Iyi lisansi kandi igira ingaruka nke ku bidukikije ugereranyije n'izindi. Mu bilometero 100 by'urugendo byibuze iyi modoka izajya ikoresha litiro zirindwi gusa z'iyi lisansi.
Imodoka ya 2023 SUV Volkswagen Teramont ifite imyanya irindwi. Kuva imbere ujya inyuma ifite uburebure bwa metero 5.05, ikagira ubugari bwa metero 1.98, uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru bwa metero 1.77 mu gihe intera iri hagati y'amapine y'imbere n'ay'inyuma ingana na 2.98.
Iyi ntera iri hagati y'amapine y'imbere ni ndende ku buryo imbere hayo haba harimo umwanya uhagije abayirimo babasha kwisanzuriramo.
Ifite vitesse umunani zihinduranya mu buryo bwa automatique, imbaraga ziyitwara zigaturuka mu mapine ane icya rimwe, ibizwi nka 'four-wheel drive', 4X4, cyangwa 4WD. Amoko yazo afite moteri zikorwa na Volkswagen za 'TSI' na 'FSI' zikagira ingufu za 'horsepower' zihera kuri 220.
Muri izi modoka harimo izifite moteri ya litiro ebyiri ifite ibitembo bine, irekura ingufu za kilowati 162, n'izindi za torque 350. Hari kandi izisumbuyeho zifite moteri ya litiro 3.6 zifite ibitembo bitandatu byo mu nyuguti ya 'V' ikagira ingufu za kilowati 206.
Akenshi hari igiye umuyobozi w'ikinyabiziga afata feri bitunguranye amapine akikuba bikaba byatuma imodoka ita umurongo bigateza impanuka, izi zo zikoranye ikoranabuhanga rya 'Anti-locking Brake System [ABS', rituma iyo hafashwe feri ihutiyeho amapine adahita yikuba ahubwo iri koranabuhanga rikagabanya umuvuduko wayo mu gihe gito cyane igahagarara amapine atikubye.
Ifite kandi uburyo bwa 'Electronic Stability Programme [ESP]' butuma imodoka ishobora guhagarara cyangwa kugabanya umuvuduko mu gihe yo ubwayo yumvise ko iri kugana mu merekezo atandukanye n'ayo umuyobozi wayo aganamo, bishobora guterwa n'ubunyerere bw'umuhanda n'ibindi.
Ikindi n'uko imodoka y'ubu bwoko ikoranye ikoranabuhanga riyobora umuyobozi w'ikinyabiziga mu gihe ashaka kuyiparika, uburyo bwihariye bwo kuzana ubushyuhe imbere mu modoka mu gihe bibaye ngombwa, n'irindi koranabuhanga rihambaye riri gushyirwa mu modoka nshya ziri kuzanwa ku isoko muri iyi myaka.