Aba kure ntibarusha abo mu karere kumenya ikibazo cyo muri RDC: Mukuralinda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukuralinda yabivugiye kuri Televiziyo y'igihugu, ubwo yasobanuraga aho Guverinoma y'u Rwanda ihagaze ku itangazo ry'ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bya Amerika bishinja ingabo zarwo kurasa ku nkambi ya Mugunga iherereye mu Mujyi wa Goma.

Yasobanuye ko uruhande rwa Amerika rusa neza n'urwo Leta ya RDC yafashe, kandi ko rutagira icyo rushingiraho.

Ati 'Ni imvugo imaze igihe yarashyizweho na Guverinoma ya Congo, aho umuyobozi agiye, guhera kuri Perezida wa Repubulika kugera no ku bandi bose, ahirikira ibintu byose kuri Guverinoma y'u Rwanda cyangwa Guverinoma y'u Rwanda.'

Abakuru b'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'Akarere k'Ibiyaga bigari, bafashe imyanzuro y'uko Leta ya RDC iganira n'imitwe yitwaje intwaro ihanganye na yo nk'uwa M23, ariko nyuma y'uruzinduko Perezida Félix Tshisekedi yagiriye muri ibi bihugu byo ku wundi mugabane, byagaragaje ko bishyigikiye ukwinangira kwe.

Mukuralinda yanenze ibi bihugu 'bya kure' byafashe uruhande rwo kwegekera ibibazo bya RDC ku Rwanda, agaragaza ko ntacyo bibishingiraho kuko bitarusha abo mu karere kumenya impamvu muzi zacyo, kuko byo ingaruka zacyo zibigeraho.

Ati 'Kuri ibyo bihugu asura, iyo miryango itandukanye isa n'ijya gufata uruhande nk'urwa Guverinoma ya Congo, bagasa n'abagira imvugo imwe ni ibyo kunenga kuko abo bose bo hakurya mu bilometero 6000 cyangwa 1000 ntabwo barusha abakuru b'ibihugu ba hano mu karere kumenya no gusobanukirwa ikibazo kirimo kirabera mu marembo y'ibihugu byabo, kirimo gikora ku mbibi z'ibihugu byabo. Aba kure ntabwo ari bo barusha aba hano kumenya uko ikibazo giteye.'

Guverinoma y'u Rwanda yasabye ko hakorwa iperereza ryizewe ku gitero cyo mu nkambi ya Mugunga, kugira ngo hamenyekane ukuri ku bakigabye.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko abo mu karere bazi neza ikibazo cyo muri RDC kurusha Amerika n'ibihugu bya kure



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aba-kure-ntibarusha-abo-mu-karere-kumenya-ikibazo-cyo-muri-rdc-mukuralinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)