Abacungagereza 135 bari bafungiwe i Rwamagana barekuwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 yatangarije IGIHE ko aba bacungagereza bari bakurikiranweho amakosa atandukanye bafunguwe ku wa 29 Mata.

CSP Kubwimana yabajijwe niba aba bacungagereza barekuwe nk'uko byari bikomeje kuvugwa, asubiza ati 'Yego ni byo.', ku gihe bafunguriwe ati 'Ku wa Kabiri.'

Bamwe muri aba bacungagereza babwiye itangazamakuru ko bamaze igihe kigera ku mezi atanu bafungiwe muri iki kigo kibamo ishami rya RCS rishinzwe imyitwarire.

Hari amakuru yavugaga ko tariki ya 19 Mata 2024 batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko bafungiwe ubusa, ariko CSP Kubwimana aherutse gutangaza ko aya makuru atari ukuri.

Yasobanuye ko aba bacungagereza bari bafunzwe mu buryo bwemewe n'amategeko, bityo ngo nta muntu byari bikwiye gutera ikibazo.

Ati 'Bariyo mu buryo bwemewe n'amategeko atugenga, cyane ko turi Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa, sinumva ko ari ikintu cyagakwiye guhuruza inzego.'

CSP Kubwimana aherutse gutangariza IGIHE ko iyo umukozi wa RCS akoze amakosa atuma ajyanwa mu nkiko, hari ubwo biba ngombwa ko avanwa mu kazi, ariko ko hari ubwo uru rwego rufata icyemezo cyo kubahana kugira ngo bitekerezeho, bahindure imyitwarire kugira ngo bazakore neza kurushaho.

Ntabwo biramenyekana niba aba bacungagereza basubira mu kazi. CSP Kubwimana yatangaje ko agiye gushaka amakuru kuri iyi ngingo, nyuma akazatumenyesha ikizakurikiraho.

RCS yemeje ko aba bacungagereza bamaze gufungurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacungagereza-135-bari-bafungiwe-i-rwamagana-barekuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)