Abadepite mu byiciro byihariye batorwa na ba nde? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko NEC yabitangaje amatora ateganyiwe ku wa 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu no ku wa 14 Nyakanga ku banyarwnda baba mu mahanga.

Kuri uwo munsi hazatorwa abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki n'abigenga ariko bukeye bwaho hateganyijwe amatora y'ibyiciro byihariye, birimo abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga.

Benshi bakunze kwitiranya amatora ku byiciro byihariye n'amatora asanzwe azagirwamo uruhare n'abaturage bose nubwo ari ibintu bitandukanye.

Ku bijyanye n'amatora y'ibyiciro byihariye ntabwo abadepite batorwa n'abaturage bose nk'uko bizagenda ku wa 15 Nyakanga ahubwo bazatorwa n'abahagarariye abandi muri ibyo byiciro.

Itegeko riteganya ko nko ku cyiciro cy'abagore abagize inteko itora ari abagize komite nyobozi z'Inama y'Igihugu y'Abagore kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Igihugu, abagize inama njyanama z'imirenge igize ifasi itora n'abagize Inama Njyanama z'uturere tugize Intara.

Mu badepite 24 batorwa, mu Ntara y'Iburasirazuba hatorwa abagore batandatu, iburengerazuba batandatu, Amajyepfo abagore batandatu, Amajyepfo bane mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa abagore babiri.
Kuri ubu NEC imaze kwakira abagore barenga 135 bashaka guhatana kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Ku ruhande rw'abahagarariye abafite ubumuga, ubusanzwe hatorwa muntu umwe utorwa n'abagize komite nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga kuva ku rwego rw'Akarere kugera ku rwego rw'Igihugu n'abahuzabikorwa b'Inama y'abantu bafite ubumuga ku rwego rwa buri murenge.

Guhera tariki ya 17 Gicurasi 2024 Komisiyo y'Igihugu y'Amatora itangiye kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku mwanya w'umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga hamaze kwakirwa abantu 11 bashaka kwiyamamaza kuri uwo mwanya.

Ikindi cyiciro cyihariye muri aya matora, ni abadepite babiri bagomba gutorwa bahagararira urubyiruko mu Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Kuri iki cyiciro abamaze gutanga kandidatire zabo ni 19 barimo amazina asanzwe azwi nka Mucyo Samson uzwi nka Samu Zuby muri sinema, Fiston Niyitanga ukora mu bijyanye n'ubukerarugendo ndetse n'abandi batandukanye.

Aha abagize inteko itora ni Abagize komite nyobozi y'Inama y'Igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'Akarere no ku rwego rw'Igihugu.

Ku rundi ruhande ariko mu badepite bazatorwa n'abaturage muri rusange hamaze gutangwa kandidatire ku badepite bigenga 13 barimo umugore umwe n'abandi bakiri urubyiruko.

Hari kandi abakandida bamaze gutangwa n'imitwe ya Politiki itandukanye aho Ishyaka PDI ryatanze abakandida 55, PL itanga urutonde rw'abadepite 54, PS Imberakuri itanga 80, PSD itanga abakandida 66, Green Party yatanze 65 hakaba n'abatanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu hamaze gutangwa kandidatire ku bifuza kuba abakandida batatu barimo Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party ndetse na Manirareba Herman wayitanze nk'umukandida wigenga.

Biteganyijwe ko kwakira kandidatire bizarangira ku wa 30 Gicurasi 2024 hakazakurikiraho ibikorwa byo kuzisuzuma niba zujuje ibisabwa mbere yo gutangaza urutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamaza.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-mu-byiciro-byihariye-batorwa-na-ba-nde

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)