Abagera kuri Miliyoni 2 bagiye gutora bwa mb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare igaragaza ko Miliyoni icyenda n'ibihumbi Magana atanu (9.500.000) bafite imyaka 18 kuzamura bari kuri Lisiti y'itora. Kandi hafi 90% bamaze kwikosokoza kuri Lisiti y'Itora bitegura kuzagira uruhare muri aya matora Abanyarwanda bafata nk'ubukwe.

Amatora agiye kuba ku nshuro ya Kane kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa. Imibare igaragaza ko amatora azakorerwa kuri site z'itora 2,441 zifite ibyumba by'itora 17,400 mu gihugu hose.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yagaragaje ko bishimiye kuba hari urubyiruko rugera kuri Miliyoni 2 rugiye gutora ku nshuro ya mbere.

Ati "Ni ibintu byiza kandi dukomeza gukangurira urubyiruko kwitabira  ibikorwa by'amatora, biyongera ku rundi kuko muzi ko mu Rwanda umubare munini dufite ari urubyiruko."

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Gasinzigwa yavuze ko igihugu gifite urubyiruko kiba gifite ubuzima, bityo bishimishije kubona umubare wabo wariyongereye, bakaba bazagira uruhare muri aya matora agiye kuba ku nshuro ya kane.

Yabwiye urubyiruko kugira uruhare mu matora, kandi ntibirangirire mu gutora gusa, kuko bashobora no kwiyamamaza. Ati "Icyo twabakangurira rero ni uko batumva ko ibikorwa by'amatora ari iby'abantu bakuze gusa, ahubwo ari ibyabo kuko igihugu ari icyabo, uyu munsi n'ejo bundi.'

Yavuze ko bafite icyizere ku rubyiruko bashingiye ku kuba bari mu mirimo myinshi muri iki gihe, kandi bakora neza. Ati 'Turifuza y'uko rero bakomeza gutora no gutorwa, kuko ntabwo bajya mu gutora gusa  n'abifuza gutorwa muri ibyo biciro bitandukanye, baba babifitiye uburenganzira."

 Mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu 2017, hatoye abaturage Miliyoni 6,897,76.

Mu matora y'Abadepite yabaye mu 2018, hatoye abaturage Miliyoni 7, 172, 612. Mu matora y'abayobozi b'inzego zibanze mu 2021, hatoye abaturage Miliyoni 8,130,46. Ni mu gihe abazatora kuri iyi nshuro biteganyijwe ko ari Miliyoni 9,500,000.

Ufashe imibare y'abazatora muri uyu mwaka ugakuramo abatoye mu 2018 (9,500,000- 7,172,612) ubona ko mu mibare habayeho ubwiyongere bw'abarenga Miliyoni 2 ari nabo bashya bazatora birangana na Miliyoni 2,327,388.

Ukoze isesengura mu mibare, bigaragaza ko buri mwaka umubare w'abatora wiyongeraho abari hagati y'ibihimbu 200 n'ibihumbi 500. Akenshi ni urubyiruko baba bagejeje imyaka yo gutora.

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora Umukuru w'Igihugu n'Abadepite barenga ibihumbi 53 bavuye ku bihumbi 20 bariho mu matora aheruka yo mu 2017.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023 ryatambutse kuri Televiziyo Rwanda saa mbili z'ijoro, ku wa 31 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yinjiza Abanyarwanda mu 2024, yavuzemo ko uyu mwaka udasanzwe ku rubyiruko, abasaba kuzagena ahazaza h'Igihugu binyuze mu matora azaba muri Nyakanga 2024.

Ati 'Ni umwaka w'ingenzi ku gihugu cyacu. Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y'abakiri bato mu kugena ahazaza h'igihugu.' 

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yasabye urubyiruko kuzagira uruhare mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143027/abagera-kuri-miliyoni-2-bagiye-gutora-bwa-mbere-mu-rwanda-143027.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)