Abagize All Gospel Today biyemeje kwifashisha ivugabutumwa bagakumira icyakongera gutanya Abanyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagize iri tsinda basuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi no guhuza inyigisho nyobokamana n'ibikorwa bigamije kubaka umuryango Nyarwanda.

Umuhanzi Nzeyimana Fabrice na we uri muri iri huriro wanafatanyije na ryo by'umwihariko mu gutegura iki gikorwa yavuze ko hari igitaramo afite ku tariki 2 Kamena 2024 yise 'Transformation' kigamije kwigisha abantu guhinduka, ikaba ari yo mpamvu yihisemo ko cyabanzirizwa no gusura urwibutso we na bagenzi bakigishanya gukora iyobokamana rihindura ubuzima bw'abantu rihereye ku kwigira ku mateka.

Nyuma yo gusura ibice binyuranye by'uru rwibutso, kunamira inzirakarengane zirushyinguyemo ndetse no gushyira indabo ku mva, baganirijwe na bamwe mu bashumba bo mu matorero anyuranye agize iri huriro ku mateka no gukora iyobokamana ryubaka umuryango nyarwanda.

Umuvugizi w'Itorero Nayoti mu Rwanda akaba n'umwe barinzi b'igihango, Bishop Nzeyimana Innocent yavuze ko nk'abavugabutunwa bagira imbaga nyinshi ibakurikira bakwiye kuyifashisha bongera kubaka ibyiza kuko hari bagenzi babo bifashishije ijwi rigera kure ku kurimbura iyo mbaga.

Ati "Turi bamwe mu bantu bahagarara imbere y'abantu benshi [bakumva] kandi dufite abo twasimbuye bayoboraga amadini mbere ya Jenoside batabashije gukumira ikibi bakoresheje ijambo ry'Imana ngo berekane ko icyo abantu bapfana kiruta icyo bapfa. Nk'abanyamadini dukwiriye guhaguruka tukamagana ikintu cyose cyatanya Abanyarwanda kigatuma abantu badahuza'.

Yakomeje ati 'Tugomba gukora impinduka tukagaragaza itandukaniro ry'abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere y'iki gihe n'aba mbere. Tukabasha gutanga inyigisho zuzuye zifasha umuntu kubaha Imana ariko ukunda n'Igihugu, ubana na bagenzi be mu mahoro kandi ubasha guhinduka'.

Bishop Nzeyimana yavuze kandi ko kurenga iyobokamana hagakorwa n'ibindi bigamije kubanisha abantu neza bifasha mu kubaka umuryango mwiza ndetse ko ari byo byamugize umurizi w'igihango nyuma yo kwigisha abagera ku 2000 bari bafungiye Jenoside bakemera ibyaha, bakihana ndetse bakanabatizwa.

Yavuze ko abona urugendo rw'iyobokamana ryubaka umuryango nyarwanda rugikomeza ariko rufite ibyo rumaze kugeraho kuko hari Abanyarwanda bari mu matorero anyuranye babashije kongera kunga ubumwe nyuma ya Jenoside bakongera kwiyubaka kandi ko uretse no kuba ari gahunda ya Leta binuzuzanya n'inyigisho nyobokamana zo kuba umwe no gukundana.

Umuhanzizi w'indirimbo zihimbaza Imana na we wari witabiriye iki gikorwa, Gaby Kamanzi yavuze ko nk'umuhanzi umusanzu wa mbere ku muryango nyarwanda ari ugutanga ubutumwa bwubaka ariko ko ibyo bakwiye no kubirenza bakajya no mu bindi bikorwa.

Ati ' N'ibindi dushoboye byose dukwiye kubikora haba kugira abo dufata mu mugongo barokotse Jenoside tukabasura tubishoboye kuko na bibiliya irabidusaba gufasha abababaye. Hari kandi n'umusanzu wo gutanga ubutumwa bwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, kwamagana ikibi no kwibutsa abantu ko Imana ibakunda kandi nabo bakwiye gukundana'.

Umuyobozi ku Rrwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko ari umusanzu ukomeye cyane kuba All Gospel Today yasuye uru rwibutso kuko abari muri uyu muryango ari abantu bakurikirwa n'imbaga kandi ko bazayifashisha mu gusangiza ukuri kw'amateka basobanuriwe ya Jenoside ndetse no kurandura ingengabitekerezo yayo bakoresheje iryo jwi bafite rigera kure.

Ihuriro All Gospel Today ryashinzwe mu 2013 rikaba rigizwe n'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana, abanyamakuru bakora inkuru nyobokamana, bamwe mu bashumba n'abandi ariko babarizwa mu matorero n'amadini anyuranye.

Baganirijwe amateka ya Jenoside n'uburyo bwo gukora iyobokamana ryubaka umuryango nyarwanda
Bishop Nzeyimana Innocent yavuze ko nk'abavugabutunwa bagira imbaga nyinshi ibakurikira bakwiye kuyifashisha bongera kubaka ibyiza kuko hari bagenzi babo bifashishije ijwi rigera kure ku kurimbura iyo mbaga
Abarimo umuhanzikazi Gabi Kamanzi baririmbye indirimbo ihumuriza Abanyarwanda
Batanze ubutuma mu gitabo cy'abashyitsi
Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko ari umusanzu ukomeye cyane kuba All Gospel Today yasuye uru rwibutso kuko abari muri uyu muryango ari abantu bakurikirwa n'imbaga
Rev. Pst Allain Numa uyobora All Gospel Today aha ikaze abitabiriye iki gikorwa
Nzeyimana Fabrice na uri muri All Gospel Today yafatanyije na yo gutegura gusura uwributso mu rwego rwo kubihuza n'igitaramo cye ategenya yise 'Transaformation
Ihuriro All Gospel Today rigizwe n'ingeri zinyuranye z'abakora iyobokamana
Umuhanzi Israel Mbonyi ari mu bitabiriye iki gikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka30-abagize-all-gospel-today-biyemeje-kwifashisha-ivugabutumwa-bagakumira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)