Abahanzi 7 basohoye indirimbo Ndandambara Ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2024, nyuma y'igihe cyari gishize aba bahanzi bayifatira amajwi. Ni imwe mu ndirimbo zitezweho kuzatanga ibyishimo mu gihe cyo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, kwa Perezida Kagame.

Mu gihe amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, Umukuru w'Igihugu aherutse guteguza urubyiruko ko mu gihe cya vuba azaba ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by'Igihugu, abateguza kuzamugezaho ibyifuzo by'abo.

Yabigarutseho ubwo yari muri BK Arena mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'ibikorwa by'urubyiruko rw'Abakorerabushake barenga Miliyoni 1.9 bakorera hirya no hino mu gihugu.

Mu ijambo yavuze asoza umwaka wa 2023 yinjiza Abanyarwanda mu 2024, Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka ari uw'amahitamo ku rubyiruko. Ati 'Ni umwaka w'ingenzi ku gihugu cyacu. Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y'abakiri bato mu kugena ahazaza h'igihugu.'

Iyi ndirimbo 'Ndandambara' imugarukaho, yasubiwemo n'abahanzi barindwi barimo: Nsabimana Leonard [Ikospeed], Ariel Wayz, Mani Martin, Jules Sentore Alyn Sano, Ish Kevin ndetse na Muyango Jean Marie, ariko yahimbwe n'umuhanzi Ikospeed wamamaye mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

Nsabimana Leonard yabwiye InyaRwanda ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma y'uko indirimbo ye ishimwe n'umuryango FPR-Inkotanyi kugeza ubwo banamufashije kuyisubiramo, ayikoranye n'abahanzi bakomeye muri iki gihe.

Ati 'Ubu ndumva nishimye ku buryo ntashobora gusobanura ibyishimo byanjye nyuma y'imyaka irenga 8 maze nihiringa mu ruganda rw'umuziki. Mbese sinkirimo kwiyumva nk'umuhanzi wo mu Ntara mu Mujyi wa Gisenyi muri Rubavu, ahubwo ubu ndi umuhanzi w'i Kigali, niko ndi kwiyumva.'

Akomeza ati 'Umuryango FPR Inkotanyi n'Umukandida wayo ntacyo batankoreye. Bagize uruhare, ndetse nakoranye indirimbo n'abahanzi batandatu bakomeye b'i Kigali. Kuri njyewe ni intsinzi iwacu i Rubavu, Gisenyi kuko birahamya y'uko nyoboye umuziki w'iwacu i Gisenyi mu Ntara y'Iburengerazuba.'

Nsabimana Leonard yavuze ko ubwo yahuraga na Perezida Kagame yamubajije niba yiteguye kugendana nawe urugendo, amusubiza ko yiteguye.

Ati 'Ubwo mperuka guhura na Perezida Kagame, iki kibazo yarakimbajije ambaza niba turi kumwe maze nanjye ndamusubiza nkoresheje ikigoyi ngo 'mubyeyi wangabiye nti 'rwose guriya munsi nzaza nisize inzenda (Bishaka kuvuga ko namubwiye y'uko nzaza nisize insenda. Bisobanuye y'uko nzakoresha imbaraga zanjye zose kugira ngo nzagire uruhare mu kuba namuhesha intsinzi.'

Yavuze ko ashima abahanzi bose bakoranye kuko bagaragaje ukwitanga mu ikorwa ry'iyi ndirimbo. Muri iyi ndirimbo, Ndandambara aririmba agira ati 'Banyarwanda ntimugire ubwoba, Leta y'Ubumwe ntijya ibeshya, iyarinze u Rwanda rwacu izaturinda, ndandambara yandera ubwoba, umutekano wacu ni uwakwanza, ingabo zacu ni Inkotanyi, ntawazitsinda ziraturinze ndakurahiye…"

Umuhanzikazi Ariel Wayz yaririmbye agira ati 'Banyarwanda dufite intumbero yo kurinda no kubaka urwacu, twime amatwi abantu bose baturwanya, ndandambara yandera ubwoba.'

Mani Martin akurikiraho aririmba agira ati 'Ubudasa bwacu ni intwaro; bwabaye inshoberamahanga, ubukerarugendo bwacu, buri mu inkingi y'iterambere.'

Yunganirwa na Alyn Sano uririmba agira ati 'Nta ntambara y'iterambere yantera ubwoba ngo ntinye, agaciro kacu tuzakarinda, ndandambara yantera ubwoba.'

Ni mu gihe Ish Kevin yaririmbye agira ati 'Twe Abanyarwanda ntidufite ubwoba, reka ntiduteze gutinya. Dufite umugoboka rugamba ukora, dufite umuyobozi mwiza, agaciro kacu turi kukarinda, Muzehe wacu adufite ku mutima. Oya! Ndandambara iduteye ubwoba.'

Amajwi ya Jules Sentore na Muyango Jean Marie yumvikana mu nyikirizo y'iyi ndirimbo, baririmba bafatanyije na Nsabimana baririmba bagira bati 'Hoya Ndandambara, mwitondere ibyuma, insinga zitabatwika…'

Nsabimana yabwiye InyaRwanda ko baririmba iyi nyikirizo bashakaga kubwira abashaka gutera u Rwanda kwitonda, kuko batazi ibyo barimo.

Ubwo yasozaga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore byabereye muri BK Arena, ku wa 8 Werurwe 2024, Perezida Kagame yabwiye buri wese kuzirikana ubutumwa buri mu ndirimbo 'Ndandambara' maze abari muri Arena bahuza amajwi barayiririmba.

Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yaruse izina rye, iracengera mu buryo bwihuse kuko igaruka cyane ku Mukuru w'Igihugu. Yavuze ko itariki ya 9 Werurwe 2024, izahora mu ntekerezo, kuko yabashije guhura na Perezida Kagame bitewe n'indirimbo ye.

Ati 'Umwaka 2024 ntusanzwe! Noneho indirimbo 'Ndandambara' itumye mpura na Perezida Paul Kagame amaso ku maso, ndetse twanaganiriyeho gato.' 

Ubwo Perezida Kagame yari mu Nama y'Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024



Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n'abahanzi: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n'umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo 'Ndandambara'.


Indirimbo ingejeje kuri Perezida Kagame amaso ku maso - Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yahinduye ubuzima bwe


Inama y'Umuryango FPR-Inkotanyi yemeje Perezida Paul Kagame nk'umukandida wawo mu matora ya Perezida yo muri Nyakanga 2024


Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore asuhuza Perezida Kagame


Umuhanzikazi Alyn Sano aramukanya na Perezida Kagame


Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Muyango Jean Marie asuhuza Perezida Kagame (Afite indirimbo 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame)

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO YASUBIYEMO N'ABAHANZI BARINDWI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142884/abahanzi-7-basohoye-indirimbo-ndandambara-yandera-ubwoba-basubiyemo-igaruka-kuri-perezida--142884.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)