Guhera taliki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024 biteganyijwe ko mu Rwanda mu nzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena hazabera imikino ya nyuma ya BAL 2024.
Iyi mikino izaba ihera muri 1/4 izakinwa n'amakipe 8 ariyo Rivers Hoopers yo muri Nigeria,AS Douanes yo muri Senegal ,US Monastir yo muri Tunisia, FUS Rabat yo muri Maroc, Petro De Luanda yo muri Angola, Al Ahly yo muri Égypte, Al Ahly de Benghazi yo muri Libye na Tigres du Cap yo muri Afurika y'Epfo.
Nk'uko bimaze kumenyerwa kugira ngo iyi mikino igende neza iba yahujwe n'imyidagaduro aho haba hari abahanzi batandukanye n'aba DJ basusurutsa abantu.Â
Kuri uyu wa Gatanu BAL ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje abazasusurutsa abantu muri iyi mikino y'uyu mwaka mwaka barimo abahanzi ndetse n'abavanga imiziki.
Mu bahanzi harimo Adenkule Gold, The Ben, Juno Kizigenza Itorero Inganzo Ngari, Kenny Sol, Bwiza, Alyn Sano, Chris Eazy, Ishami Talent, Kivumbi King, Ariel Wayz, Ish Kevin, Kevin Kade na Ishami Talent kimwe n'aba DJs batandukanye.
Aba bahanzi bazarirmba ku mikino itandukanye aho The Ben na Ishami Talent aribo bazasusurutsa abantu ku mukino wa nyuma uzakinwa taliki ya 1 Kamena.
Ni inshuro ya 4 u Rwanda rugiye kwakira imikino ya nyuma ya Basketball Africa League binyuze mu masezerano Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyagiranye n'abayitegura.
Uko abahanzi bazakurikirana mu gususurutsa abantu mu mikino ya BAL 2024