Abahanzikazi 10 bindirimbo zihimbaza Imana b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugenda utambuka ku muziki usanzwe haba mu gukurikirwa n'abantu benshi, gukundwa no kugira ubwitabire buri hejuru mu bitaramo, ari nako ukururira benshi ku Mana.

Muri Afurika by'umwihariko, hari abahanzikazi bari kubica bigacika babinyujije mu bihangano byabo biri gufasha benshi kurushaho gusabana n'Imana muri iki gihe.

1. Â Ã‚ Ã‚  Sinach

Umuhanzikazi Osinachi Kalu Okoro Egbu w'imyaka 52 y'amavuko wamenyekanye cyane nka Sinach mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana amazemo imyaka irenga 30, akomoka muri Nigeria akaba akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Way Maker,' 'I Know Who I Am,' 'Done It Again' n'izindi. 

Niwe mwanditsi wa mbere w'indirimbo za Gospel waciye agahigo ko kumara ibyumweru 12 ku mbonerahamwe ya Billboard Christian Songwriter chart. Muri iyi minsi, akunzwe cyane mu ndirimbo 'Victory is my Name.' Sinach amaze gutaramira mu Rwanda inshuro ebyiri mu 2018 na 2023.

">

2. Â Ã‚ Ã‚  Mercy Chinwo

Mercy Nnenda Chinwo uzwi cyane nka Mercy Chinwo, ni umuramyi w'imyaka 33 y'amavuko, akaba akomoka muri Nigeria. Akunzwe cyane mu ndirimbo nka 'Obinasom,' 'Amazing God,' 'Exess Love,' 'Hollow' n'izindi. Mercy, arazwi cyane no muri Sinema ya Nigeria kuko usibye kuba umuhanzi ni n'umukinnyi wa filime.

">

3. Â Ã‚ Ã‚  Ada Ehi

Ada Ogochukwu Ehi wamamaye nka Ada Ehi ni umuramyi w'imyaka 40 ufite inkomoko muri Nigeria, akaba azwi cyane mu ndirimbo 'Congratulations,' 'Only You Jesus,' 'The Final Say,' 'I Testify' n'izindi. Afite ubuhamya bukomeye kuko yatangiye kuririmba ku myaka 10 gusa afasha umuhanzi w'icyamamare Tosin Jegede.

">

4. Â Ã‚ Ã‚  Deborah Lukalu

Deborah Lukalu ni umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko agakurira muri Afurika y'Epfo, ni umuramyi ukomeye cyane ukunzwe mu ndirimo nka 'We Testify,' 'Faithful God,' 'Tabiri,' 'Je Sais' n'izindi.

">

5. Â Ã‚ Ã‚  Sandra Mbuyi

Sandra Mbuyi ukunzwe cyane mu ndirimbo yise 'Goodness' amaze amezi atanu ashyize ahagaragara, ni umuhanzikazi ufite imyaka 29 y'amavuko, akaba akomoka i Kinshasa muri DR Congo. Usibye iyi ndirimbo iri mu zigezweho, Sandra akunzwe mu ndirimbo zirimo 'Medley,' 'Mahombi,' 'Maloba ezenga te,' 'Kamata,' 'Brise Moi,' n'izindi.

">

6. Â Ã‚ Ã‚  Morijah

Gnamiensè Reine Morija N'da uzwi ku izina rya Morijah mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, afite imyaka 24 y'amavuko akaba akomoka muri Côte d'Ivoire. Muri iki gihe, akunzwe mu ndirimbo 'Shilo' imaze hanze amezi abiri, 'Alpha & Omega,' 'Miséricorde,' 'Allô Allô,'ndetse n'izindi.

">

7. Â Ã‚ Ã‚  Pammy Ramz

Umuramyi Pammy Ramz ni umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana ufite inkomoko muri DRC, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo aherutse guhuriramo n'umuramyi Kambua bise 'Sadaka,' ndetse n'izindi zirimo 'Taratibu,' 'Nisaidie,' 'Mwema,' 'Sababu' n'izindi.

">

8. Â Ã‚ Ã‚  Ntokozo Mbambo

Ntokoza Mbambo ni umuramyi w'icyamamare cyane muri Afurika y'Epfo w'imyaka 38 y'amavuko, muri iki gihe akaba akunzwe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Ikizulu zirimo 'Sivuselele' imaze igihe gito isohotse, 'Ngcwele,' 'Mbonge' 'Makabongwe,' n'izindi.

">

9. Â Ã‚ Ã‚  Judikay

Judith Kanayo-Opara wamamaye nka Judikay ni umuramyi wo muri Nigeria w'imyaka 36 y'amavuko, ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Omemma,' 'Capable God,' 'Man of Galilee,' 'Imela' n'izindi. Yamenyekanye cyane mu 2019 mu ndirimbo yise 'More Than Gold.'

">

10. Chidinma

Chidinma Ekile wamenyekanye cyane nka Chidinma ni umuhanzikazi w'umunya-Nigeria w'imyaka 33 y'amavuko, akaba umukinnyi wa filime ndetse n'umwanditsi w'indirimbo. Azwi mu ndirimbo zirimo 'Jehovah Overdo,' 'This Love,' 'Chukwuoma,' 'I'm in Love' aherutse guhuriramo na Buchi n'izindi. Afite ubuhamya buhambaye bw'ukuntu yateye umugongo umuziki w'Isi akiyegurira uwo kuramya no guhimbaza Imana.

">
 Â Ã‚ Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143261/abahanzikazi-10-bindirimbo-zihimbaza-imana-bagezweho-muri-afurika-mu-2024-143261.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)