Abahinzi n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga bagaragaje inzitizi zikibabangamiye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho mu mahugurwa y'iminsi ibiri yaberaga mu Karere ka Nyagatare ku wa 28 na 29 Gicurasi 2024, aho yateguwe na USAID binyuze mu mushinga wayo Kungahara wagure amasoko. Yari agamije kurebera hamwe uko ibyoherezwa mu mahanga byakwiyongera binyuze mu isoko ryo ku mugabane wa Afurika.

Umuhinzi usanzwe anohereza ibicuruzwa bye mu mahanga, Gisa Leonard, yavuze ko ibibazo bakunze guhura nabyo harimo kutaberwa inyangamugayo nabo bacuruzanya ndetse n'ibikorwa remezo bidahagije mu bihugu bitandukanye kongeraho no kutabona Visa mu bindi bihugu.

Ati 'Ikibazo cya Visa nk'ubu mu Rwanda barafunguye kugira ngo ube uri umunyafurika ukeneye kuhaza ntabwo bigusaba Visa ariko ugasanga ugiye mu bindi bihugu nka Afurika y'Epfo bafitemo ubundi buryo bugoranye bwo kwinjira mu gihugu cyabo.'

Mugabo Alex usanzwe ari umuhinzi yavuze ko nk'abahinzi bafite ikibazo cy'ubumenyi buke mu gutunganya ibyoherezwa mu mahanga, agasaba Leta kongerera ubumenyi abahinzi mu gutunganya urusenda, imiteja, imboga n'ibindi bahinga byoherezwa mu mahanga.

Mwesigwa William we yavuze ko ikibazo bakunze guhura nacyo ari uko abatanga ibyangombwa by'ibicuruzwa ku kibuga cy'indege ari abantu badakora amasaha 24 iminsi irindwi kuri irindwi. Ibi bituma rimwe na rimwe bababura bigatera umusaruro wabo kwangirika.

Umukozi wa Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda mu ishami rishinzwe ubucuruzi n'ishoramari, Murigande Fred, yavuze ko mu bucuruzi bugezweho kwizerana ari ingenzi, ariko ko bidakuraho ibihamya byerekana ko wahaye umucuruzi ibicuruzwa bifite n'agaciro runaka.

Umukozi wa Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu ishami rishinzwe uruhererekane nyongeragaciro, Mudatenguha Ferdinand, yavuze ko kwiyongera k'umusaruro biri gukorwa ku rwego rushimishije na RAB, yaba mu guha imbuto nziza abahinzi no kubereka uko bazitaho mu kubungabunga umusaruro wabo.

Umusesenguzi w'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga muri RDB, Gasasira Martin, yavuze ko hari intambwe yatewe nyuma yo gushyiraho One stop center ihuriza hamwe Minisiteri zitandukanye bigafasha ushaka ibyangombwa runaka. Yijeje kandi ko bagiye gushyira imbaraga ahakigaragara ibyuho kugira ngo batange serivisi nziza

Kuri ubu umuryango USAID Kungahara wagura amasoko ufite gahunda y'uko uzajya uhemba abohereza ibicuruzwa mu mahanga mu rwego rwo kubashishikariza kongera ingano y'ibyo bahohereza.

Bamwe mu bohereza ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko kutabonera ibyangombwa ku gihe bituma ibicuruzwa byabo bipfa
Iyi nama yitabiriwe n'inzego zitandukanye zigamije gufatira hamwe ingamba zakoroshya ubucuruzi bwambukiranye imipaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-n-abohereza-ibicuruzwa-mu-mahanga-bagaragaje-inzitizi-zikibabangamiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)