Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na FPR Inkotanyi, abicanyi bahungiye mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibikikije u Rwanda ariko ba ruharwa bari bafite uruhare rukomeye kandi ari abayobozi cyangwa abacuruzi bahungiye mu bihugu bya kure.

Umuryango w'Abibumbye washyizeho urukiko mpanabyaha rw'Arusha (ICTR) rwakatiye Imanza abari abayobozi bakuru 76 muri Guverinoma y'abatabazi, rukaba rwarafunze imiryango ariko imanza zari zisigaye zashikirijwe Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, ni we wemeje ko mubo bakurikiranaga aribo Sikubwabo Charles na Ryandikayo uko ari babiri bapfuye.

Uyu Mushinjacyaha wa IRMCT yatangaje ko abantu bose bahunze ubutabera bwUrukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwu Rwanda (ICTR) bamaze gufatwa cyangwa kumenyekana aho baherereye.

Umushinjacyaha yavuze ko iperereza ryerekanye ko Ryandikayo na Charles Sikubwabo bombi bapfuye mu 1998, hashize imyaka ine bahunze u Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yavuze ko bitari byoroshye gushaka abakekwa no kubata muri yombi.

Ati: Kuva aho inyandiko zibirego za mbere zatanzwe imyaka igera kuri 30 ishize, ICTR na ICTY byahuye nikibazo gikomeye cyo gukurikirana abahunze ubutabera. Iperereza ku byaha no gushinja abakekwaho kugira uruhare rukomeye byari intambwe za mbere gusa, umurimo ukomeye wari uwo kubashaka no kubata muri yombi.

Akomeza agira ati: Habayeho ingorane zikomeye, uhereye ku bushake buke bwa politiki bwibihugu bitashakaga gufata abakekwaga, ndetse ningamba zikomeye zabatorotse ubutabera bahishaga imyirondoro yabo naho babaga baherereye. Mu byukuri, rimwe na rimwe hari abatangiye gushidikanya ko abahunze ubutabera ba ruharwa nka Félicien Kabuga bazigera bafatwa.

Brammertz asobanura ko nubwo hari inzitizi zitandukanye, batacitse intege kugeza uyu munsi ubwo igikorwa bari biyemeje gishyizweho akadomo.

Ati: Nyamara izo nzitizi zatsinzwe binyuze mu kudacika intege hamwe nubuhanga bwitsinda ryacu rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera. Ibiro byanjye nanjye tukaba dushimishijwe nuko uyu munsi, iki gikorwa kirangiye neza. Mu buryo budasanzwe mu butabera mpanabyaha mpuzamahanga, abantu bose bahunze ICTR na ICTY ubu amakuru yabo amaze kumenyekana.

Yavuze ko nubwo inshingano ze zirangiye ariko hakiri abandi bakekwaho Jenoside barenga 1,000 bagishakishwa ninzego zubutabera.

Sikubwabo Charles washakishwaga, yavukiye muri Perefegitura ya Kibuye mu 1948. Yakoze mu ngabo zu Rwanda, asezera afite ipeti rya Adjudant. Yaje kugirwa Burugumesitiri wa Komini ya Gishyita, Perefegitura ya Kibuye, nkumunyamuryango wishyaka rya MDR. Uwo mwanya ni wo yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sikubwabo yashinjwe bwa mbere na ICTR mu Gushyingo 1995. Yashinjwaga Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, ubwicanyi nkicyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba nkicyaha cyibasiye inyokomuntu nibindi bikorwa byubugome nkicyaha cyibasiye inyokomuntu.

Sikubwabo kandi ngo yaba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri Kiliziya Gatolika no mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Jean mu mujyi wa Kibuye, kuri Stade yo mu mujyi wa Kibuye, ku rusengero rwa Mubuga, ndetse no mu turere twose two mu gace ka Bisesero, bikaviramo ibihumbi byAbatutsi kwicwa.

Nyuma y'iperereza ryimbitse, Ibiro byUbushinjacyaha byashoboye kwemeza ko Sikubwabo yapfiriye i Ndjamena, muri Tchad muri 1998 hanyuma ahambwa aho.

Ryandikayo we yavukiye muri Perefegitura ya Kibuye, akaba yari umucuruzi muri ako gace.

Yashinjwaga ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, ubwicanyi nkicyaha cyibasiye inyokomuntu, gutsemba nkicyaha cyibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu nkicyaha cyibasiye inyokomuntu no gutoteza nkicyaha cyibasiye inyokomuntu.

Muri Nyakanga 1994, Ryandikayo yahunze u Rwanda yerekeza mu cyahoze ari Zayire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro byUmushinjacyaha byashoboye kwemeza ko Ryandikayo yitabye Imana mu 1998, bishoboka cyane ko yazize uburwayi, nyuma gato yo kugera i Kinshasa.

The post Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-ruharwa-sikubwabo-charles-na-ryandikayo-bashakishwaga-kubera-uruhare-rwabo-muri-jenoside-baguye-ishyanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-ruharwa-sikubwabo-charles-na-ryandikayo-bashakishwaga-kubera-uruhare-rwabo-muri-jenoside-baguye-ishyanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)