Abajenti 305 ba Irembo basoje amahugurwa abafasha guha abaturage serivisi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024, ari mu murongo wa Irembo wo gutanga amahugurwa kuri aba bantu bafasha Abanyarwanda kubona serivisi zinoze kandi vuba.

Ni amahugurwa y'iminsi itatu yatanzwe ku bufatanye n'Ikigo gitanga amahugurwa binyuze muri gahunda zitandukanye cya Africa Management Institute, AMI.

Yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ubucuruzi, kwiha intego ziganisha ku ntsinzi, gusobanukirwa ibijyanye n'isoko, kwiha icyerekezo n'intego bihamye, kwiga neza umwuga bashaka kwinjiramo n'ibindi biganisha ku iterambere ryabo.

Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yavuze ko batekereza aya mahugurwa bari bagamije kunoza itangwa rya serivisi zihabwa abaturage, ariko bikajyana no guteza imbere imishinga yabo.

Ati 'Twashakaga kumenya ko bafite buri kimwe cyose kibafasha kwinjira neza mu ntego yacu yo gufasha abaturage kubona serivisi za leta zitangirwa ku ikoranabuhanga ndetse babyikoreye.'

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibijyanye na gahunda muri AMI, Paul Kato, yavuze ko biyemeje gukomeza umuco wo gufasha abantu guhora biga cyane ko ari byo bituma umuntu cyangwa ikigo runaka gitera imbere.

Ati 'Ubufatanye bwacu na Irembo buri mu murongo w'intego twihaye wo gufasha ibigo byo muri Afurika gukura, ariko iryo terambere bakarikesha ubumenyi tuba twabahaye.'

Ibi bishimangirwa n'Umuyobozi w'Ikigo gitanga serivisi z'ikoranabuhanga gikorera mu Karere ka Nyagatare cya Techlegendz Cassien Niyonzima, wavuze ko amasomo yahawe ari ingenzi ku bijyanye n'ubumenyi bwo gushyira ku murongo ibyo ateganya gukora no kugera ku ntego ze.

Niyonzima usanzwe ari umwajenti wa Irembo ati 'Ndashishikariza bagenzi banjye kwitabira aya mahugurwa kuko ni ingenzi. Ibi bijyanye n'uko benshi batangira ubucuruzi runaka ariko ugasanga nta cyerekezo gihamye bafite.'

Irembo ikomeje gufasha abaturage kubona serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kuko mu kwezi gushize, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana, yatangaje ko ubu serivisi za leta zigera kuri 682 abaturage bashobora kuzibona hishishijwe ikoranabuhanga.

Kugeza ubu abagera kuri 40% basaba serivisi za leta bifashishije Irembo, ndetse minisiteri zitandukanye ziri gukorana n'uru rubuga rw'ikoranabuhanga mu kongera abajenti bafasha abaturage kubona serivisi bataje ku biro, aho uyu munsi bagera ku 5000.

Mu gukomeza guhangana n'ibyuho bituma abaturage batabona serivisi za leta neza, vuba ndetse badahenzwe, Irembo yatangije gahunda yiswe Ntuyarenze, igamije kwereka abaturage ibiciro bitangwa kuri serivisi zishyurirwa, hirindwa ko bahendwa.

Abahagarariye Irembo bahawe amasomo abafasha no guteza imbere ubucuruzi bwabo
Abahagarariye Irembo mu bice bitandukanye by'igihugu basoje amasomo abafasha gukora akazi kabo neza ndetse bahabwa impamyabushobozi
Abahagarariye Irembo mu bice bitandukamye by'igihugu bamaze iminsi itatu mu mahugurwa abafasha gukora akazi kabo neza
Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yavuze ko bateguye amahugurwa ku ba bakozi babahagarariye mu gihugu ku bwo kubafasha guteza imbere n'ubucuruzi bwabo
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibijyanye na gahunda muri AMI, Paul Kato aganira n'abahagariye Irembo mu bice bitandukanye by'igihugu
Umuyobozi muri Irembo, Nyinawinkindi Liliose (ubanza iburyo) ndetse n'Umuyobozi muri AMI, Paul Kato bari kumwe n'uwasoje mahugurwa ku bijyanye no gutanga serivisi za leta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-ajenti-305-ba-irembo-basoje-amahugurwa-abafasha-guha-abaturage-serivisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)