Abakemurampaka bigenga bafunguriye amarembo abifuza kwinjira muri uwo mwuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama rusange ngarukamwaka yahuje abanyamuryango bahagarariye abandi muri CIARB Rwanda, hagaragajwe ibyo bamaze kugeraho mu gihe cy'imyaka ine bamaze bakorera mu Rwanda harimo gukemura impaka zijyanye n'ubucuruzi hatisunzwe inkiko ndetse no guhugura abanyamwuga batandukanye bababera abanyamuryango.

Hagaragajwe ko CIARB Rwanda imaze kugira abanyamuryango barenga 50 mu byiciro binyuranye harimo n'abo uru rwego rwihuguriye rukanabaha impamyabushobozi kandi bakaba bakora neza bamwe muri bo baranatangiye kujya gukora ubukemurampaka mu mahanga.

Perezida wa Mbere wa CIARB Rwanda, Maitre Rutabingwa Athanase yavuze ko urwego ahagarariye rumaze kwiyubaka kuva mu myaka ine ishize, gusa ko hari abagifata abarugize nk'umwuga ukorwa n'abunganizi mu mategeko na ba enjeniyeri gusa kandi ari umwuga ufunguriye buri wese ufite umwuga akora cyangwa utawufite.

Yagaragaje kandi ko hakiri imbogamizi y'abatanga amahugurwa ku banyamuryango mu Rwanda kuko ubu higanjemo abanyamahanga cyane kandi n'Abanyarwanda bafite ubwo bushobozi.

Yagize ati 'Tumaze kugira abantu mu Rwanda bamaze kubimenya bagenda bahugura abandi ariko ntibaraba benshi. Dukeneye abantu benshi badufasha muri icyo gikorwa cyo gutanga amahugurwa kandi tugamije kubona abanyamuryango bari mu nzego zose ngo bisange muri uyu mwuga.'

Yakomeje ati 'Hari bamwe batangiye kugenda babona imirimo yo kuba abakemurampaka mu bindi bihugu kubera ari abanyamuryango ba CIARB Rwanda.'

CIARB Rwanda, ni ishami rw'Urwego rw'Ubukemurampaka mu by'ubucuruzi ku Isi rufite icyicaro mu Bwongereza.

Muri Afurika u Rwanda ni Igihugu cya gatanu uru rwego rufitemo ishami kuva mu 2020. CIARB Rwanda itanga impamyabushobozi ziri ku rwego mpuzamahanga ku buryo uyifite akorera aho ari ho hose ku Isi. Abanyamuryango bayo baba bakora mu mirimo itandukanye; ibituma ahakenewe ubukemurampaka mu bucuruzi hose haboneka umuntu wisangamo.

Ibirego ifasha abantu gukorera ubukemurampaka binyuzwa mu Kigo cy'Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC) kikaba ari cyo kibyohereza muri CIARB Rwanda.

Ibirego bitanzwe muri CIARB Rwanda bikorerwa ubukemurampaka mu gihe kitarenze amezi atandatu bikaba birangiye burundu nta bujurire ndetse abahawe iyo serivise nibo bishyura uwabakoreye ubukemurampaka.

Maitre Rutabingwa Atahanase yavuze ko hakiri imbogamizi y'abatanga amahugurwa ku banyamuryango mu Rwanda kuko ubu higanjemo abanyamahanga cyane kandi n'Abanyarwanda bafite ubwo bushobozi
Yari inama ngarukamwaka y'abanyamuryango bahagarariye abandi
Abanyamuryango basobanuriwe ibimaze gukorwa
CIARB Rwanda igizwe n'Abanyarwanda n'abanyamahanaga
Abanyamuryango basabwe gukangurira abandi kugana uru rwego
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakemurampaka-bigenga-bafunguriye-amarembo-abifuza-kwinjira-muri-uwo-mwuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)