Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga:
Ndikuriyo PatientÂ
Iradukunda DanielÂ
Abedel MatomonaÂ
Dusabe Jean ClaudeÂ
Tuyishime EmmanuelÂ
Dusabimana JanvierÂ
Nkurunziza SethÂ
Rukundo Abdoul RahmanÂ
Destin Malanda ExcauseÂ
Ndayishimiye EduardÂ
Irumva JustinÂ
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:
Pavelh Nzira
ChristianÂ
Fitina OmbolengaÂ
Nshimiyimana YnussuÂ
Niyigena Clement
Mugisha GilbertÂ
Ruboneka Jean Bosco
Niyibizi RamadhanÂ
Nshimirimama Ismael Pitchou
Kwitonda Allain Bacca
Victor MbaomaÂ
Ni umukino ikipe ya APR FC iri buherweho igikombe cya shampiyona yegukanye ku munsi wa 27 itsinze ikipe ya Kiyovu Sports igitego 1-0. Â
Mu rwego rwo kwishimira iki gikombe cya shampiyona cya 22 yegukanye kuva yashingwa mu 1993 ikipe y'Ingabo z'igihugu yateguye ibirori bidasanzwe aho mbere y'uko umukino utangira habanje kujyaho DJ Toxik na MC Brian baba basusurutsa abafana.
Hanakozwe ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gutuma abaje kwihera ijisho uyu mukino bidagadura nkaho abanyeshuri bo ku Nyundo bakomeye ingoma mu buryo budasanzwe.
Chriss Eazy na Riderman bo bari buze kuririmba mu mwanya w'ikiruhuko ubwo igice cya mbere kiraba kirangiye ndetse na nyuma y'umukino. Byari biteganyijwe ko na Bruce Melodie ari buze kuririmba gusa byarangiye we bidakunze bitewe nuko hari ibyo yasabye ntiyabihabwa birimo Birimo nko kubakirwa urubyiniro.
Ikindi kandi nyuma y'umukino hategerejwe akarasisi aho abakinnyi b'ikipe ya APR FC n'abafana babo bari buzenguruke bimwe mu bice bigize umujyi wa Kigali bafite igikombe ubundi basoreze ku Kimuhurura ahari ibiro by'iyi kipe.
Tuvuye mu birori tukagaruka mu mukino, ikipe ya APR FC igiye gukina n'Amagaju FC irwana no kurangiza shampiyona idatsinzwe kuko kugeza ubu bitari byayi baho.
Uyu ni umukino wa kabiri ikipe ya APR FC FC igiye gukina n'Amagaju FC kuva yakongera gukina icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w'imikino nyuma y'uko yari yaramunutse mu Cyiciro cya Kabiri mu 2019. Umukino ubanza muri shampiyona Amagaju FC yari yatsinzwe ibitego 3-1.