Abakinnyi babiri bashya mu Mavubi yitegura Benin na Lesotho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe habura iminsi mike ngo hatanganzwe abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri ya Benin na Lesotho, biravugwa ko hazagaragaraho abakinnyi babiri bashya, Jojea Kwizera na Ani Elijah.

Tariki ya 6 Kamena u Rwanda ruzakina na Benin, tariki ya 11 Kamena 2024 rukine na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

Nta gihindutse biteganyijwe ko urutonde rw'abakinnyi bahamagawe kuzitabazwa kuri iyi mikino ruzatangazwa tariki ya 18 Gicurasi ni mu gihe umwiherero uzatangira tariki ya 20 Gicurasi 2024.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kuri uru rutonde hariho abakinnyi babiri bashya bazaba bahamagawe bwa mbere mu Mavubi.

Ku ikubitiro hariho Jojea Kwizera ukinira Rhode Island FC mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w'imyaka 25, ibiganiro bigeze kure ngo abe yaza gukinira Amavubi.

Kuri ubu Jojea Kwizera wavukiye Bukavu muri DR Congo, akaba avuka kuri se w'Umunyarwanda (yitabye Imana) nyina akaba ari we ukomoka muri DR Congo, yamaze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Undi mukinnyi ni rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah uheruka gusaba kuba yahabwaga ubwenegihugu bw'u Rwanda, amakuru avuga ko yamaze kubona ibyangombwa.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko na we umutoza Frank Spittler yamushimye ndetse abona muri ba rutahizamu afite uyu abarusha, ndetse akaba yamaze kumuhamagara mu bakinnyi azifashisha muri iyi mikino yo mu kwezi gutaha.

Amavubi byari byitezwe ko na Noam Emeran wanyuze muri Manchester United ubu akaba ari muri Groningen mu Buholandi yahamagarwa ariko hakaba hari ibitararangira neza. Undi ni Johan Kury wa Yverdon Sport FC mu Busuwisi ariko akaba ataratangira gukina kubera ko ari bwo agikiruka imvune.

Jojea Kwizera ukina mu cyiciro cya kabiri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kwemra gukinira u Rwanda
Ani Elijah yahamagawe mu Mavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-babiri-bashya-mu-mavubi-yitegura-benin-na-lesotho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)