Abakinnyi b'Amavubi bakina hanze bambariye urugamba (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero ndetse batangira imyitozo na bagenzo ba bo bakina imbere mu gihugu.

Ku ikubitiro Amavubi yatangiranye umwiherero n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu bitegura kwerekeza muri Côte d'Ivoire aho umukino wa Benin uzabera tariki ya 6 Kamena no muri Afurika y'Epfo aho umukino wa Lesotho uzabera tariki ya 11 Kamena 2024, ni mu ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Umutoza Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 37 barimo 16 bakina hanze y'u Rwanda, ubu abamaze kuhagera ni 6 banatangiye imyitozo.

Rubanguka Steve ukina mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia, ni we wabimburiye abandi kugera mu Rwanda cyane ko na shampiyona ya bo yari yararangiye.

Tariki ya 24 Gicurasi 2024, haje Sibomana Patrick Papy ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, tariki ya 26 Gicurasi haje myugariro wa FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul n'umunyezamu wa TS Galaxy muri Afurika y'Epfo, Ntwali Fiacre.

Tariki ya 27 Gicurasi haje Hakim Sahabo wa Standard de Liege mu Bubiligi, ni mu gihe kuri Gahunda byari biteganyijwe ko tariki ya 28 Gicurasi haza Nshuti Innocent wa One Knoxiville muri USA (amakuru avuga ko ataragera mu Rwanda) na Gitego Arthur wa AFC Leapards muri Kenya.

Uyu munsi hategerejwe Bizimana Djihad wa FC Kryvbas muri Ukraine na Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli muri Libya. Ejo hategerejwe abakinnyi 3, Dylan Georges Grancis Maes wa Jelgava muri Latvia, Samuel Gueulette wa Raal La Louvière mu Bubiligi na Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise mu Bubiligi.

Abandi bakinnyi basigaye nka Mutsinzi Ange wa FK Jerve muri Norway, Rafael York wa Gefle IF muri Sweden, Mugisha Bonheur wa AS Marsa muri Tunisia na Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa FAR Rabat muri Maroc bazasanga abandi muri Côte d'Ivoire tariki ya 3 Kamena 2024.

Nyuma yo kwitware neza muri TS Galaxy, Ntwali Fiacre ubu ari mu ikipe y'igihugu
Nyuma y'uko ikipe ye ya FC Shkupi ibuze igikombe cya shampiyona ya Macedonia, Rwatubyaye Abdul yaje gufasha Amavubi
Gitego Arthur amaze iminsi ahagaze neza mu ikipe ye ya AFC Leopards, aje kureba niba no mu Mavubi yatsinda
Hakim Sahabo umwe mu bakinnyi bakunzwe n'abanyarwanda benshi kubera imikinire ye, ari mu Mavubi
Sibomana Patrick Papy umwe mu basore bahesheje Gor Mahia igikombe cya shampiyona
Rubanguka Steve ni we wabimburiye abandi kugera mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-amavubi-bakina-hanze-bambariye-urugamba-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)