Abakora itangazamakuru batari abanyamwuga bagiye guhugurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bivuze ko murandasi yabaye isoko y'amakuru kurusha ubundi buryo bwose.

Icyakora bimwe mu bibazo byugarije urwego rw'itangazamakuru mu Rwanda harimo ubwiyongere mu ikwirakwizwa ry'amakuru y'ibihuha bitizwa umurindi no kuba imikoreshereze ya murandasi irushaho kwaguka, bigatuma benshi biha inshingano yo gutanga amakuru mu buryo butari ubwa kinyamwuga, bitewe n'uko ikiba kibaraje ishinga ari amaramuko, bigatuma amwe mu makuru atangazwa aba adafite ireme.

Ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024, hatangijwe ku mugaragaro Umushinga 'Ijwi riranguruye ry'itangazamakuru' washyiriweho gukemura iki kibazo no gutanga umusanzu mu gukemura ibindi bigikoma mu nkokora umwuga w'itangazamakuru rya kinyamwuga mu Gihugu.

Uyu mushinga uzamara imyaka itatu, uzashyirwa mu bikorwa n'Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n'iterambere mu Karere k'ibiyaga bigari, Great Lakes Initiative for Human Rights and Development GLIHD, n'uwa Norwegian People's Aid- NPA.

Gukuraho imbogamizi yo kugera ku makuru yaba ku muturage n'umunyamakuru, gutanga umusanzu utuma u Rwanda rusushaho gutera intambwe mu iterambere ry'itangazamakuru by'umwihariko mu bwisanzure bwaryo, nabyo ni bimwe mu byitezwe nk'umusaruro w'uyu mushinga.

Ntahobari Noel, Umujyanama mukuru mu bijyanye na politiki n'ingamba za guverinoma muri NPA, yavuze ko mu mateka mabi y'u Rwanda itangazamakuru ryayagizemo uruhare, bityo muri iki gihe hasigasirwa ubumwe n'ibindi byagezweho hagomba kurindwa ko ryakoreshwa nabi aho rishobora kuba umuyoboro wo gusenya igihugu.

Ikindi cy'ingenzi cyitezwe muri uyu mushinga n'uko abakora itangazamakuru mu buryo butari ubw'umwuga bazongererwa ubumenyi, aho iyi miryango izakorana n'ibigo bizobereye mu gutanga amahugurwa, kugira ngo aba bongererwe ubunyamwuga.

Byitezwe ko kandi ku musozo w'uyu mushinga, abakora itangazamakuru hifashishijwe murandasi, bazaba bishimira ubwisanzure bakoreramo ku rugero rwa 70% bivuye kuri 68.7% nk'uko Rwanda Media Barometer 2021, ibigaragaza.

Byitezwe ko kandi abaturage bazaba bishimira amakuru bakura kuri murandasi ku rugero rwa 58% bivuye kuri 54.6%, gutanga amakuru ku bayakeneye nk'uko biteganywa n'itegeko nabyo bikazamukaho 20%.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yavuze ko uyu mushinga uzatanga umusanzu, kuko uzita ku gice cy'ingenzi muri ibi bihe cyo guha umurongo imikoreshereze y'ikoranabuhanga.

Umuyozi Mukuru wa GLIDH, Dr Tom Mulisa, yavuze ko uyu mushinga uzakorerwa mu ntara zose z'igihugu kandi yizeza ko mu gihe utanze umusaruro inyungu zoze zizagera ku batuye igihugu bose.

Mu 2021 Leta y'u Rwanda yemeye ko izashyira mu bikorwa imyanzuro 160 yagiriwe mo inama n'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, irimo 15 ijyanye n'ubwisanzure bw'itangazamakuru no kugeza amakuru ku baturage.

Ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo cy'igihugu cy'imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yashimiye uyu mushinga
Uyu mushinga uzamara imyaka itatu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-itangazamakuru-batari-abanyamwuga-bagiye-guhugurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)