Abakorera Sanlam Rwanda bibutse Jenoside; basabwa umusanzu mu guhangana n'abagoreka amateka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ubwo abakozi b'ikigo cy'Ubwishingizi, Sanlam Rwanda, bibukaga abahoze bakorera SORAS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyahujwe n'icyo kwibuka Abatutsi bose bishwe mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Gicurasi 2023, cyitabirwa n'abakozi n'ubuyobozi bw'iki kigo n'imiryango y'ababuze ababo bakoreraga SORAS.

Cyatangiriye ku cyicaro gikuru cy'iki kigo ahashyizwe indabo ku Rwibutso ruhari rw'abakozi bari aba SORAS, gikomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ingabire Venelanda yasabye abitabiriye iki gikorwa biganjemo abakorera ikigo cya Sanlam, gutanga umusanzu wo guhangana n'ihakana rya Jenoside.

Ati 'Ubu turi mu rugamba rukomeye rusaba umusanzu wa buri wese. Ihakana rya Jenoside rirahari, imvugo z'urwango ziracyagaragara, turasaba ko kubirwanya biba umukoro dukura muri aya masomo y'ibyabaye.'

Yakomeje agira ati 'Ibyo gukoresha turwana urwo rugamba birahari ni amateka dufitiye ibimenyetso, reka twe guceceka no kugira isoni zo gusubiza ugoreka amateka, kuko bene uwo yaba abishaka yaba atabishaka, aba yongera kujya muri wa mugambi wa Jenoside, niba turi ikiragano gishaka kubaka dushaka ko bitazongera twireberera abayitiza umurindi.'

Uwari uhagarariye imiryango y'abishwe muri Jenoside bakoreraga SORAS, Sengoga Jean Bosco, yashimye iki kigo ko cyakomeje kuba hafi y'imiryango yabuze ababo.

Ati 'Nta na rimwe bigeze bateshuka kandi turabibashimira, si ukwibuka gusa kuko hari ibindi bikorwa bagiye bakora bakurikirana imiryango y'abasigaye bakanabafasha. Ndabasaba gukomeza icyo kivi bakareba niba iyo miryango yarabashije kwiyubaka.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego Rushinzwe Intwari, Imidali n'Impeta by'Ishimwe, Nkusi Déo watanze ikiganiro, yavuze ko Kwibuka ari uburyo bwiza bwo kwirinda nk'Abanyarwanda ko amabi yasubira, ariko nanone n'amahanga yose akarindwa kuba yagwirwa n'ishyano ryaguye i Rwanda mu myaka 30 ishize.

Ati 'Ni ngombwa ko tuzurikana amateka yacu kugira ngo tumenye ibyo tugomba gukora n'ibyo tugomba kwirinda kugira ngo twubake igihugu cyiza umunyarwanda agire isura nziza itandukanye n'uko byahoze.'

Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi muri Sanlam AG Plc, Shumbusho Vianney, yavuze ko 'kutibuka ari ukuzima', agaragaza ko Kwibuka ari ingenzi kuko bituma amateka y'ukuri kw'ibyabaye atibagirana burundu.

Ati 'Uyu munsi ni umwanya wo kongera gusaba byimazeyo buri munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko mizero y'ejo hazaza, kwimakaza indangagaciro y'umuco wa kirazira, umuco wo guha agaciro abandi bityo bikaba umusingi wo kurwanya ikibi cyose cyakibasira umuryango nyarwanda.'

Kugeza ubu abakozi icyenda bakoreraga SORAS yaje guhinduka Sanlam, nibo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku Rwibutso ruri ku cyicaro cya Sanlam, hashyizwe indabo zo kunamira abishwe
Ku cyicaro gikuru cya Sanlam, hafashwe umunota wo Kwibuka abahoze bakorera SORAS bishwe n'abandi Batutsi bishwe muri Jenoside
Hafashwe umwanya wo gushyira indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe bazira uko bavutse
Abakozi ba Sanlam basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, baganirizwa amateka yaranze u Rwanda mu myaka 30 ishize
Abakozi bose ba Sanlam basabwe gutanga umusanzu mu kurwanya abagoreka amateka y'u Rwanda
Alphonse watanze ubuhamya, yagarutse ku buryo Jenoside yamutwariye ababyeyi n'abavandimwe ariko we akagira amahirwe yo kurokorwa n'Inkotanyi
Ikigo cy'ubwishingizi cya Sanlam, cyageneye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Ndayambaje Pascal, wari uhagarariye Ibuka, yongeye gushimira abaranzwe n'ubutwari bwo kurokora Abatutsi ubwo bicwaga. Yasabye Sanlam kwandika amateka arambuye y'abakoreraga SORAS bishwe
Uhagarariye imiryango y'abishwe muri Jenoside bakoreraga SORAS, Sengoga Jean Bosco, yashimye iki kigo ko cyakomeje kuba hafi y'imiryango yabuze ababo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego Rushinzwe Intwari, Imidali n'Impeta by'Ishimwe, Nkusi Deo, yavuze ko 'twibuka kugirango tunarinde amahanga ko yagwirwa n'ishyano ryagwiriye u Rwanda'
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe kwibuka no gukumira Jenoside muri MINUBUMWE, Ingabire Venelanda, yashimiye abakozi ba Sanlam kuri iyi nshuro bakoreye igikorwa cyo kwibuka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi muri Sanlam AG Plc, Shumbusho Vianney, yandika mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuyobozi wa Sanlam, Shumbusho Vianney, yagaragaje mu Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi hakwiye no kwishimirwa Abarokotse batemeye ko umubabaro n'agahinda batewe no kwicirwa ababo bibaherana
Munyanshoza Dieudonne yaririmbye indirimbo zo kwibuka

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakorera-sanlam-rwanda-bibutse-jenoside-basabwa-umusanzu-mu-guhangana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)