Abakozi ba Access Bank bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byagarutsweho ku wa 18 Gicurasi 2024 nyuma yo kunamira Abatutsi bishwe bazira uko bavutse bashyiguwe mu Rwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera.

Umwanankabandi Mathilde warokokeye i Ntarama nyuma yo kugerageza kwicwa n'uwo baririmbanaga muri korari yagaragaje ko abicanyi batatinye n'inzu z'Imana ahubwo ko abahahungiye bizeye amakiriro bagiye bahicirwa.

Yagaragaje ko yarokotse nyuma yo gukubitwa igiti kirimo umusumari mu mutwe n'uwo baririmbana akanamutera icumu ku matako bagatekereza ko yashizemo umwuka kuko yahise yikubita hasi ariko akaza kurokokera mu mirambo y'abiciwe muri Kiliziya ya Ntarama.

Umwanankabandi kandi yagaragaje ko uretse mu 1994, mu Karere ka Bugesera Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mbere kuko ari ho Abatutsi bajyanywe kujugunywa ngo bazicwe na Tsetse cyangwa ubuzima bubi.

Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo, yagaragaje ko Kwibuka byongera gutanga ishusho nyakuri y'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko yateguwe.

Yakomeje agira ati 'Imyaka 30 irashize ihagaritswe, iyo twibuka ibyabaye muri 1994 tugenda tubona mu byukuri ibyabaye. Byari igihe abaturanyi bishe bagenzi babo, imiryango iricana ku buryo abarenga miliyoni bishwe barenganywa.'

Yasabye ko mu gihe bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, bakimakaza amahoro, gushyira imbere indangagaciro za kimuntu no gukorera hamwe.

Ati 'Nka Banki ikorera abaturage tugomba guhora turi umwe tukarwanya urwango urwo ari rwo rwose, tugomba kwigisha urubyiruko dukorana ingaruka z'urwango. Mureke twese duharanire kongera kubaka igihugu cyacu aho buri ntambwe itewe mu iterambere yose izajya izirikanwa.'

Ku rundi ruhande umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya Access Bank Rwanda Plc, Gasatura yatanze ubutumwa bw'ihumure ku bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y'imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi irangira.

Ubuyobozi bwa Access Bank Rwanda Plc bwagaragaje ko bwahisemo guteranira hamwe mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu guharanira ko abato bamenya ayo mateka.

Ubusanzwe kwibuka ni uguha icyubahiro abishwe urw'agashinyaguro muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikajyana no gusobanukirwa neza amateka y'ibyabaye ari nabyo bitanga imbaraga zo gukomeza kubaho no kuyasigasira ku bayirokotse.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-access-bank-bibutse-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)