Abakozi ba ActionAid Rwanda basabwe kubera abakiri bato urugero mu guhangana n'abagoreka amateka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abakoraga muri uyu muryango bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Nyuma yo gusura ibice by'Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi no kuganirizwa amateka, Komiseri Rutagengwa Jean Bosco wari uhagarariye ibuka muri iki gikorwa yasabye abakitabiriye kugira ishyaka ryo guhangana n'abagoreka ayo mateka.

Yagize ati "Jenoside ireba buri wese ari nayo mpamvu mu guharanira ko itazasubira urwo ruhare rukwiye kugirwa na bose. Nitwe bo gukomeza urugendo turimo kugira ngo abakiri bato baturebereho hato ibyabaye bitazasubira."

Yakomeje agira ati "Turasabwa kubaka igihugu cyacu ku rwego rukomeye, dukwiye kugira ishyaka kuko ubu Jenoside igeze mu cyiciro cya gatatu ari cyo kuyipfobya. Dufite amahirwe y'uko ukuri gushyitse n'ibimenyetso bihari bityo rero dukwiye kugira iryo shyaka ryo guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

Umuyobozi w'Inteko Rusange ya ActionAid Rwanda, Dr Nyiringabo Jean Marie Vianney yagarutse ku ruhare rw'abakozi ba ActionAid mu kubaka u Rwanda aho buri wese akwiriye kuzirikana icyo yakora mu kurwanya ko amateka mabi yazasubira ukundi.

Umuyobozi Mukuru wa ActionAid Rwanda, Mwangavu Ines yavuze ko iki gikorwa gitegurwa mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside banaboneraho umwanya mwiza wo kwiga uko bahangana n'abayipfobya.

Ati 'Twibuka kugira ngo duhe icyubahiro abahoze ari abakozi ba ActionAid. Ikindi ni ukugira ngo tuganire ku cyo Jenoside yakoze mu basigaye, turebera hamwe ibyo yangije, tunareba kandi impamvu yabiteye bityo twige ko tutazongera gusubira mu bihe nka biriya.'

Uwayirage Emma Maria Theresa wakoraga muri uyu muryango mbere no mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya bwa bagenzi be bishwe n'ubwe bwite.

Yagize ati "Buriya ni ubwo twarokotse Jenoside ariko twasigaye tutuzuye njye niko mbyiyumvamo. Gusa ndashima ubuyobozi bwiza bwadusubije ubuzima kuko ubu nibwo numva ntagiye kwishimira ubuzima, ntakigunze nka mbere."

Uwayirage yakomeje avuga ko abo bakoranaga barangwaga n'urukundo ndetse n'ishyaka ku murimo.

ActionAid ni Umuryango Mpuzamahanga uharanira ubutabera, uburinganire no kurandura ubukene watangiye gukorera mu Rwanda mu 1982, ubu ukorera mu turere dutanu ari two Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Musanze na Karongi.

Abakozi ba ActionAid bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuyobozi Mukuru wa ActionAid Rwanda, Mwangavu Ines yavuze ko iki gikorwa kigamije guha icyubahiro abahoze bakora muri uyu muryango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa ActionAid Rwanda, Mwangavu Ines n'Umuyobozi w'Inteko Rusange Dr Nyiringabo Jean Marie Vianney bashyira indabo ku mva
Umuyobozi w'Inteko Rusange ya ActionAid Rwanda, Dr Nyiringabo Jean Marie Vianney n'Umuyobozi Mukuru Mwangavu Ines bacana urumuri rw'icyizere
Abakozi ba ActionAid Rwanda basabwe kubera abakiri bato urugero mu guhangana n'abagoreka amateka
Umuyobozi w'Inteko Rusange ya ActionAid Rwanda, Dr Nyiringabo Jean Marie Vianney yasabye abakozi b'uyu muryango kuzirikana icyo bakora mu kubaka igihugu no kurwanya abapfobya Jenoside
Uwayirage Emma Maria Theresa wakoraga muri uyu muryango mbere no mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya bwa bagenzi be bishwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-actionaid-rwanda-basabwe-kubera-abakiri-bato-urugero-mu-guhangana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)