Abakozi ba Agaciro Development Fund bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa 03 Gicurasi 2024, abayobozi n'abakozi b'iki kigega babanza gushyira indabo ahashyinguwe Abatutsi bishwe, hakurikiraho ibiganiro ndetse no gutanga inkunga y'amafaranga yo guteza imbere imishinga y'abagenerwabikorwa.

Bagweneza Vestine wari usanzwe acuruza 'Mobile Money', ni umwe mu barokotse bagenewe inkunga wavuze ko yari asanzwe akoresha amafaranga make ku buryo nk'umuntu washakaga kubikuza ibihumbi 200 Frw yabimuhaga ari uko agujije bagenzi be. yashimiye inkunga yahawe kuko agiye gucuruza amafaranga menshi bikazongera umushahara we.

Mu izina rya bagenzi be yanashimiye Ikigega Agaciro Development Fund, acyizeza ko inkunga we na bagenzi be bahawe bagiye kuyikoresha neza bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu muri rusange.

Ati 'Nakoraga umushinga uciriritse nacuruzaga 'Mobile Money' ndi umu-agent nkakoresha amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 150 Frw. Nabona umukiliya ubikuza nk'ibihumbi 200 Frw nkaguza mugenzi wanjye, ariko ndashima Imana, ndabashima by'umwihariko Imana yatumye mudutekerezaho mukaba mubashije kuduha iyi nkunga.''

''Umushinga wanjye ugiye kuzamuka nanjye ngire agaciro nkore niteze imbere. Ndabashimiye by'umwihariko na bagenzi banjye turabashimiye kuba mwaradutekerejeho.''

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Ingabire Olive na we yashimiye Ikigega Agaciro Development Fund cyateye inkunga abarokotse kuko bizabafasha mu rugendo rwabo rwo kwiyubaka, anasaba abahawe inkunga kuyibyaza umusaruro ayo mafaranga bakayakoresha icyo bayaherewe kugira ngo bibafashe kwiteza imbere, aho kuba bayajyana mu bindi bidafite umumaro.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund, Tesi Rusagara, yabwiye abahawe inkunga ko iki kigega kibazirikana, kandi ko gishyigikiye imishinga yabo no kuba bataracitse intege bagakomeza urugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu.

Ati ''Tuzahora tubashima. Mwagize ubwitange mu kubaka ubumwe bwacu n'igihugu, rero natwe twishimira gufatanya namwe […] twishimiye kubafasha, kandi dutekereza ko iyi mishinga izabyara umusaruro.''

Rusagara kandi yasezeranyije abahawe inkunga yo guteza imbere imishinga yabo ko Ikigega Agaciro Development Fund kitazabatererana, ahubwo ko kizanabafasha no kuyikurikirana mu rugendo rwo gutuma yaguka.

Muri iki gikorwa kandi Gasasira Jean Marie Maurice warokokeye muri Kiliziya ya Sainte Famille mu 1994 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, yavuze ukuntu Abatutsi batotejwe bagakorerwa iyicarubozo na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko mu byo yabonesheje amaso mu 1990 abarimo ababyeyi be bajyanwe kuri Stade Regional i Nyamirambo bashinjwa kuba ibyitso by'Inkotanyi, na bwo bakorerwa iyicarubozo.

Ati ''Mu 1990 mu ifatwa ry'ibyitso, hari imodoka yagendaga muri karitsiye irimo umu- resiponsabure w'iwacu ikagenda itanga ingo z'Abatutsi bagomba gufatwa. Ntitwari tuzi ibyo ari byo, ariko twari twumvise ko inyenzi cyangwa Inkotanyi zateye igihugu, ku mashuri Saint Famille narabibonaga batwara ababyeyi bacu muri karitsiye. Babatwara muri Regional i Nyamirambo, barishwa ibyatsi bakorerwa iyicarubozo bihagije.''

Gasasira yakomoje ku kuba ihanuka ry'indege y'uwari Perezida w'Igihugu, Habyarimana Juvénal ryaragizwe urwitwazo rw'ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yarateguwe cyera, dore ko na mbere ya 1994 ibibazo byabaga mu bihugu by'abaturanyi abateguye jenoside babyitwazaga mu gutoteza Abatutsi mu Rwanda babwirwa ko babifitemo uruhare.

Yatanze urugero rw'uko hari Abatutsi bari mu Rwanda bahowe urupfu rw'uwari Perezida w'u Burundi mu 1993, Melchior Ndadaye, ariko ko ibyo byose byari ugushaka impamvu zo kwica Abatutsi bazizwa uko bavutse.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund, Tesi Rusagara, ubwo yashyiraga indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Abitabiriye iki gikorwa bahawe ibiganiro n'ubuhamya ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ikigega Agaciro Development Fund cyanateye inkunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Abahawe inkunga bavuze ko igiye kubafasha kwiteza imbere
Abahawe inkunga basazeranyijwe ko bazanafashwa gukurikirana imishinga yabo ikaguka
Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund, Tesi Rusagara, yasezeranyije abahawe inkunga ko iki kigega kizakomeza kubakurikirana
Jean Marie Maurice warokotse, yavuze ukuntu Abatutsi batangiye gukorerwa iyicarubozo na mbere ya Jenoside
Bagweneza Vestine wari usanzwe acuruza 'Mobile Money', yavuze ko inkunga yahawe igiye kumufasha kwiteza imbere kuko yari afite igishoro gito
Abakozi b'Ikigega Agaciro Development Fund bari kumwe n'abagenewe inkunga yo guteza imbere imishinga yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-agaciro-development-fund-bibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 30, March 2025