Ubu ni ubutumwa aba bakozi baherewe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku itariki ya 2 Gicurasi 2024. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe na BDF.
Ubuyobozi bw'iki kigo bwavuze ko ari igikorwa ngarukamwaka kiba mu rwego rwo kwifatanya n'abandi Banyarwanda n'abakozi bacyo barokotse Jenoside kwibuka ndetse no gufasha abagikoramo cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa amateka kugira ngo ababere umusingi mu kubaka Igihugu.
Basuye ibice bitandukanye by'uru rwibutso, basobanurirwa amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyira indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo yatanze ubuhamya, aho yasobanuriye Abakozi b'iki kigo inzira yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe abatutsi 1994, igahitana ababyeyi na benshi mu bavandimwe be.
Yanagaragaje kandi uruhare rw'Ubuyobozi bw'ikigo cy'Abadage Deutsche Welle mu iyicwa ry'Abatutsi bari bahahungiye. Ni mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Yababwiye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikimara kurangira bari bariho mu bigaragara ariko barakomeretse bikomeye ku buryo ubuzima bwabo butari gushoboka iyo hataza kubaho ubwitange bw'inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zigashyiraho Leta y'Ubumwe ikongera kubabera umubyeyi.
Yavuze kandi uburyo nyuma yo kurokoka Jenoside yamusize ari imfubyi azi ko atazongera gukandagira mu ishuri ndetse nyuma akaza kugira ibibazo by'uburwayi buyikomokaho akazahara ku buryo iyo atagira ubufasha bw'ikigega FARG atari yizeye kubaho.
Ati 'Ese kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 byari bihagije ngo abayirokotse babeho kugeza uyu munsi kandi bafitiye Igihugu akamaro? Igisubizo ni oya kuko nari narokotse ariko mpura n'ikibazo cy'uburwayi basaza banjye nari nsigaranye bagurisha isambu ngo bangurire imiti ariko sinakira'.
Yakomeje ati 'FARG iyo itaza kugoboka na Nyakubahwa Paul Kagame ngo afate za mfubyi zarokotse, abapfakazi n'intwaza ngo abashyire ahantu abubake, uyu munsi nta n'umwe wo kubara inkuru uba uhari.'
Komiseri ushinzwe amategeko mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR), Ndabirora Kalinda Jean Damscène yabababajwe no kuba magingo aya hari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside bakidegembya hirya no hino bataryozwa ibyo bakoze. Yanenze cyane ibihugu bya Afurika bigenda biguru ntege mu guhana abakoze Jenoside ndetse na Amerika ikomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yatanze urugero kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Agathe Kanziga, Kabuga Félécien ndetse n'abandi.
Yagize ati 'Ibyo bivuze ko ubutabera ku bacitse ku icumu butigeze butangwa ku buryo bukwiriye cyane cyane ku rwego rwasigaranye imirimo y'icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Uru rwego ruherutse kuvuga ko rudashobora kuburanisha Kabuga mu byo rwise ko adafite imbaraga zihagije zo kuburana mu rukiko[â¦].Nyamara mu bikorwa bya Kabuga n'abo byagizeho ingaruka, ababakoreye Jenoside bo ntibigeze bita ku bageze ku myaka nk'iyo agize uyu munsi!.'
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka yavuze ko Jenoside yakozwe n'Abanyarwanda bakambura ubuzima bagenzi babo bari basangiye Igihugu ariko ko nanone amaboko y'abandi Banyarwanda ari yo yagize uruhare mu kuyihagarika no kongera kucyubaka.
Yavuze ko ibyo bimaze guteza intambwe u Rwanda kandi bidasabye amikoro y'umurengera.
Ati 'Turashima ko Igihugu cyacu kimaze kubaka ubudahangarwa yaba ari mu mibereho, yaba ari mu myumvire ndetse n'umutekano. Tumaze kubaka ubudahangarwa kandi buva mu bushake. Ubushobozi bushorora kuba buke ariko hamwe n'igihe bugenda bwubakwa'.
BDF ni ikigo cyashyizweho na Leta ifatanyije na Banki y'Igihugu y'Amajyambere (BRD) mu 2011 ngo gifashe abaturage kwiteza imbere binyuze mu kubafasha kubona ingwate ku nguzanyo baka mu mabanki mu gihe baba bashaka gushyira mu bikorwa imishinga yabo iba yemewe na banki.