Abakozi ba MINAGRI bibutse abarimo abari abakozi bayo basaga 800 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa 10 Gicurasi 2024. Uwahagarariye imiryango y'abari abakozi ba MINAGRI bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibutswe none, Mukankusi Consolée , na we umugabo we wari umukozi wa MINAGRI ari mu bishwe bibutswe.

Yakomoje ku kuntu na mbere ya 1994 Abatutsi bafatwaga nabi, ku buryo noneho mu 1994 benshi bashatse guhindura ubwoko kugira ngo barokoke ariko ntibikunde, akaba ari yo mpamvu abasaga miliyoni imwe bishwe bazira uko bavutse, barimo n'abo bari abakozi ba MINAGRI bibutswe.

Ni ubwo bimeze bityo, mu izina rye na bagenzi be yahagarariye, yavuze ko bamutumye gutanga ubutumwa bw'ishimwe ku buyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwabaye hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bukabaha aho kuba, ndetse n'ibindi byabafashije mu rugendo rwo kwiyubaka.

Yagize ati ''Turashimira cyane ubuyobozi bw'igihugu, uburyo butahwemye kutwitaho kuva jenoside yarangira. Igihugu cyacu cyatwitayeho uko bishoboka, badushakira aho kuba, bafashije abana bacu kwiga. Ibyo byose ntacyo batakoze, umuntu ahagaze kuri uyu munsi akavuga ibibazo byacu yaba ari ukwirengagiza, yaba ari indashima.''

Mukankusi kandi yasabye leta ko ishyira imbaraga mu guhugura abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagakomeza gutanga amakuru y'ahajugunwe abishwe bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko bikiremereje imitima y'imiryango itarabona abayo ngo ibashyingure.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko ibihe nk'ibi byo kwibuka ari n'igihe gikomeye cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwifatanya n'abarokotse, no gushimira ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Eric Rwigamba, wanavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko ari inshingano ituma hahora harwanywa ko Jenoside, anavuga ko urwego rw'ubuhinzi rwabuze abahanga.

Ati ''Twabuze abahanga, twabuze amaboko, igihugu cyatakaje abaganga bashoboraga kuvura amatungo, harimo abantu benshi bari bafitiye igihugu akamaro. Njya nibaza ko iyo tutagira ayo mahano inzego z'ubuzima z'igihugu cyacu zakabaye ziri ukundi. Muri izo nzego rero zatakaje amaboko, ubumenyi na MINAGRI irimo.''

Yakomeje agira ati 'Twaje hano rero kugira ngo twibuke abacu, abavandimwe n'inshuti, ariko tubwire n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo 'Mukomere' Turi kumwe, leta yacu y'ubumwe izabazirikana.''

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, MINAGRI yari ifite abakozi basaga 5900, abasaga 800 bicwa bazizwa uko bavutse, bakaba bari mu bo iyi minisiteri n'ibigo biyishamikiyeho bibutse none. Gusa imibiri y'abasaga 500 muri bo ni yo yabashije kuboneka ishyingurwa mu cyubahiro.

Bibukijwe kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside mu guharanira ko itazongera kubaho ukundi
Abafatanyabikorwa ba MINAGRI na bo bitabiriye iki gikorwa
Ubwo abayobozi ba MINAGRI n'ibigo biyishamijiyeho bashyiraga indabo ahashyinguwe imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 250
Banasobanuriwe amateka y'urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Muri iki gikorwa hanacanwe urumuri rw'icyizere
Aha ni kuri MINAGRI ahari ikimenyetso kiriho amazina y'abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yashimiye ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Eric Rwigamba, ubwo yacanaga urumuri rw'icyizere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-minagri-bibutse-abarimo-abari-abakozi-bayo-basaga-800-bazize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)