Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana ku itariki ya 1 Gicurasi mu 2024 ku Munsi w'Umurimo. Ubuyobozi bwa Prime Insurance buvuga ko iki gikorwa ari ngarukamwaka mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho ndetse no kwita ku bakozi bacyo muri rusange.
Ibi birori byaranzwe no gusabana, gusangira, kwishimira ibyagezweho no kwakira abakozi bashya mu muryango mugari wa Prime Insurance. Wabaye kandi n'umwanya mwiza wo guhemba abakozi bitwaye neza harimo n'abamaranye n'iki kigo imyaka irenga 10, ndetse banungurana ibitekerezo ku iterambere ry'ikigo bakorera kugira ngo kirusheho guha Abanyarwanda serivise zinoze.
Umuyobozi Mukuru wa Prime, Col (Rtd) Eugène Murashi Haguma yavuze ko ubudakemwa bw'umukozi bushingira ku bumenyi afite buzamura ikigo.
Ati 'Nitujya duhura mu birori nk'ibi ngarukamwaka, ujye wisuzuma nk'umukozi urebe uti 'ese uyu mwaka ushize hari ubumenyi niyunguye bashobora gufasha Prime kugira ngo irusheho gukora neza'.'
Yavuze kandi ko gukorera hamwe n'abandi nk'itsinda ari ingenzi kuko ubufatanye ari bwo bwa mbere butuma abantu batera imbere.
Ati 'Ni nayo mpamvu tuza hano kandi turi benshi. Tuba tuje no kwsihimira gukorera hamwe; ni ukuvuga ibyo twagezeho twese, ibyo umwe yakoze n'iby'undi yakoze bikaba byaratumye duhuza kugira ngo dushobore kugera ku ntego twari twihaye cyangwa tunayirenze'.
Col (Rtd) Haguma yanibukije abakozi ba Prime Insurance ko umukozi mwiza arangwa no kuzuza inshingano ze hatabayeho gukorera ku jisho ndetse ko ibyo bishoboka iyo afite imyitwarire myiza n'ikinyabupfura mu kazi.
Prime Insurance ni ikigo kimaze kuba ubukombe mu gutanga ubwishingizi kuko cyatangiye gukora mu 1995 cyitwa COGEAR, kiza guhindura izina mu 2012 ari na bwo cyahise kivamo ibigo bibiri kimwe gitanga ubwishingizi bw'igihe gito, 'Prime General Insurance', n'ikindi gitanga ubw'igihe kirekire, 'Prime Life Insurance'.
Ubuyobozi bwa Prime Insurance buvuga ko iki kigo gihagaze neza mu bitanga ubwishingizi kuko ari kimwe mu bigo icyenda bitanga ubwishingizi bw'igihe gito mu Rwanda, kikaba cyarabaye icya gatatu mu kwinjiza amafaranga menshi mu mwaka wa 2023.
Ni ikigo kandi gifite abakozi basaga 100 biganjemo urubyiruko. Mu bwishingizi gitanga harimo ubw'ibinyabiziga, ubwo kwivuza, ubw'inkongi y'umuriro, n'ubundi butandukanye.
Amafoto: Shumbusho Djasiri