Abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza gusigasira ibyagezweho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabereye kuri urwo rwibutso kuwa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, abakitabiriwe babanza kwerekwa filime igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basuye kandi ibindi bice bigize urwo rwibutso, ndetse banunamira abasaga ibihumbi 259 bashyinguwe muri urwo rwibutso bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida w'Inama y'Ubutegetsi mu Kigo cy'Imari Umutanguha Finance Company Plc, Innocent Sibomana yavuze ko abakozi b'icyo kigo bifatanyije n'abandi Baturarwanda kwibuka, guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kuba hafi abayirokotse, hashyigikirwa gahunda yo kwibuka no kwiyubaka.

Ati ''Igikorwa cyo kwibuka ni icya buri Munyarwanda uwo ari we wese kuko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni ababyeyi bacu, ni abavandimwe, ni inshuti. Ni igikorwa kireba buri wese. […] abarokotse na bo turabakomeza kuko burya ntabwo muri ibi bihe biba byoroshye.''

Sibomana kandi yavuze ko iki kigo cyifatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n'abakecuru b'Intwaza mu Karere ka Huye basanzwe baba hafi.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Imari Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noheli, yavuze ko iki kigo cyasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuko gifite abakozi barimo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, rufite umukoro wo gusobanukirwa amateka kugira ngo bayigireho, baharanire ko itazongera kubaho.

Ati ''Ni igikorwa rero nk'Umunyarwanda ugomba kugira umutima wo kwibuka ibyabaye mu Rwanda kugira ngo bitazasubira. Nk'ikigo cyacu gifite urubyiruko abantu bakiri bato, bamenye amateka y'igihugu cyacu, bamenye impamvu zateye Jenoside, bamenye ingaruka zayo no kugira ngo bitazasubira.''

Muhawenimana kandi yashishikarije Abaturarwanda muri rusange guha agaciro ibihe byo kwibuka kuko bireba buri wese, anabasaba kwimakaza ubumwe kuko ari yo ntwaro yo kwiyubaka kwiza.

Yashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, ari nayo mpamvu Ikigo Umutanguha Finance Company Plc na cyo kibasha gukora, anahamya ko kizakomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho mu rugendo rwo kwiyubaka k'u Rwanda.

Ikigo cy'Imari Umutanguha Finance Company Plc cyanateye inkunga urwibutso
Basabwe kwigira ku mateka y'u Rwanda bakirinda ko jenoside yakongera kubaho
Banasobanuriwe amateka y'urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Abayobozi b'Ikigo cy'Imari Umutanguha Finance Company Plc bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi n'abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-umutanguha-finance-company-plc-bibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)