Abakozi ba WASAC Group basoje itorero, bahiga kurushaho gutanga serivisi nziza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itorero ry'Intore z'Indamyabuzima za WASAC Group ryatangiye ku wa 17 risozwa ku wa 25 Gicurasi 2024, ryitabirwa n'abagera kuri 462 mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba.

Abitabiriye iri torero bakora mu mirimo itandukanye mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura, WASAC.

Bamwe mu bakozi bitabiriye iri torero, bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu byo bakora bakanoza serivisi baha Abanyarwanda kuko bamaze gusobanukirwa ko abo bakorera bahuje ubunyarwanda.

Rwabuneza Claudien ushinzwe gusana imiyoboro muri Wasac, yagize ati "Hano twahigiye byinshi cyane birimo indangagaciro z'umuco Nyarwanda, kirazira, gukunda Igihugu, kuba umwe, gukunda umurimo kuburyo ducyuye byinshi bituma tujya guhindura imikorere muri serivisi dutanga."

"Tugiye guhindura byinshi mu mikorere, hari abantu binubiraga serivisi ya Wasac ariko nk'Intore tugiye guhindura byinshi nko kugera mu ngo tugafata ibipimo bya mubazi tugasobanurira n'abaturage mu gihe ubusanzwe hari igihe wazaga bakabara bakagenda gusa."

Yakomeje agira ati"Twatojwe kugira ADN imwe nk'Abanyarwanda kuko ubu gutanga serivisi mbi ni ukwanga igihugu nk'Abanyarwanda tugomba gusenyera umugozi umwe ukugana ukamwakira neza aho adasobanukiwe ukamusobanurira."

Nadia Uwimana nawe yagize ati "Twize byinshi ubu tugiye guhindura isura bamwe batubonagaho, tugomba guharanira gushyira umuturage ku isonga kuko niwe twese dukorera. Muri serivisi tugiye kunoza ni igihe nk'amazi wasangaga ameneka ukaba utabibwira abo bireba ngo aha si ahanjye, ubundi ugusanga hari abakiliya babangamirwaga na fagitire bahawe ariko ubu tugiye kujya tureba neza ikibazo cyabiteye tumufashe kugisobanukirwa ndetse no kugikemura."

Bahige Jean Berchmas ushinzwe ubucuruzi muri Wasac yagize ati "Urebye iri torere ryagize umumaro cyane kuko nk'aba barisoje batashye biyemeje gukorera hamwe no kwihutisha serivisi. Wasac iri mu mavugurura kandi ntabwo wavugurura uburyo gusa ngo ureke n'imitekerereze y'abakozi kandi urebye n'abababanjirije mu itorere umusaruro ugenda ugaragara."

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero n'Iterambere ry'umuco, Uwacu Julienne, yasabye abitabiriye iri torero kujya gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe ariko bagashyira imbere kunoza serivisi batanga bakimakaza n'indangagaciro z'umuco Nyarwanda.

Ati "Izi ntore zatojwe indangamuntu z'umuco Nyarwanda ndetse na kirazira, batumwe kujya kubishyira mu bikorwa ariko bakanoza serivisi batanga kugira ngo n'iterambere rigenerwa umuturage ryihute. Nta kabuza umusaruro uzaboneka."

Itorero ry'Intore z'Indamyabuzima za WASAC bagize icyiciro cya gatatu kitabiriwe n'abagera kuri 462 biyongera ku batorejwe mu byiciro bibiri byabanjije ubu bakaba bamaze kugera ku Ntore 1302 bakorera Wasac.

Intore z'Indamyabuzima za WASAC zatojwe kudasobanya
Intore z'Indamyabuzima zatozwaga n'imyitozo ngororamubiri njyarugamba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-wasac-group-basoje-itorero-bahiga-kurushaho-gutanga-serivisi-nziza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)