Abangavu barenga ibihumbi 19 batewe inda mu 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'inda zitateganyijwe ziterwa abangavu kiri mu bihangayikishije u Rwanda ndetse abayobozi b'inzego zinyuranye bamaze igihe bashyira imbaraga mu kubirwanya, nyamara imibare ntigabanyuka ahubwo hari n'igihe yiyongera.

Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23534.

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ya 2023 ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko abagore babyaye muri uwo mwaka barimo abafite kuva ku myaka 10 kuzamura.

Iyi raporo igaragaza ko hari abana 102 banditswe mu irangamimerere bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 mu 2022, mu gihe abavutse mu 2023 biyongereye bagera kuri 75.

Abana banditswe ko bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 mu 2022 bari 20,109, na ho mu mwaka wa 2023 bariyongereye bagera kuri 21,469.

Muri Werurwe 2024, ubwo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Valentine Uwamariya yari mu Ntara y'Amajyaruguru, yagaragaje ko iyo umwana atewe inda imburagihe acikiriza amashuri, hakaba ubwo usanga umwana abyaye afite imirire mibi, cyangwa bombi babayeho mu buzima bubi.

Yavuze ko umuti w'iki kibazo ugomba gushakirwa mu muryango, ababyeyi bagasabwa kwita ku buzima bwa buri munsi bw'abana babo.

Yagize ati "Icya mbere kigomba gukorwa nyuma yo kwigisha no gusobanura ni amategeko agomba gukurikizwa, ababigizemo uruhare bagahanwa bikabera n'isomo abandi, ariko cyane cyane twese tugafatanyiriza hamwe kurinda umwana kubera ko akenshi usanga ari ababyeyi babigizemo uruhare ariko noneho n'undi wese wabibonye agomba kugira icyo akora ntibiharirwe gusa uwo muryango."

Abakobwa 99% babyaye bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 bari babyaye bwa mbere mu gihe 1% yari abyaye inshuro zirenze imwe.

Imibare kandi igaragaza ko abana babyawe n'aba bakobwa batarengeje imyaka 19, bari bafite ikigereranyo cy'amagarama 2,975. Abakobwa bavukanye amagarama 2,937 mu gihe abahungu bavutse kuri aba bakobwa bo bavukanye amagarama 3,013.

Raporo ya NISR ntigaragaza aho abagore babyaye bafite imyaka iri munsi ya 19 batuye ariko igaragaza ko mu bana barenga ibihumbi 340 bavutse mu gihugu hose, abarenga 5% bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19, na ho 22% bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 20 na 24.

MIGEPROF igaragaza ko abangavu batewe inda zitateganyijwe mu mwaka wa 2023, mu Ntara y'Iburasirazuba bari hagati y'imyaka 14-19 batewe inda ari 8801, mu gihe abo mu Ntara y'Amajyaruguru ari 3724.

Ni mu gihe abagabo 70 b'Iburasirazuba ari bo bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana.

Abakobwa babyaye bari munsi y'imyaka 19 bageze kuri 21552 mu mwaka wa 2023



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abangavu-barenga-ibihumbi-19-batewe-inda-mu-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)