Abantu icumi bahitanwe n'ibiza mu byumweru bibiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti yavuze ko bamwe bishwe n'inkangu abandi bicwa n'inkuba.

Abantu baheruka guhitanwa n'ibi biza ni abo mu karere ka Rutsiro bahitanywe n'inkangu nyuma y'imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024.

Ni mu gihe kandi no mu Karere ka Gasabo hari umugore n'umwana we bagwiriwe n'inzu bitewe n'imvura nyinshi yaguye mu mpera z'icyumweru gishize.

Iyi mvura kandi yangije ibikorwaremezo birimo inyubako, imihanda, ibihingwa n'ibindi bintu mu bice bitandukanye by'igihugu.

Habinshuti yavuze ko bakiri gusuzuma ngo hamenyekane ibintu bysoe byangijwe n'ibi biza.

Ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe, Meteo Rwanda, kimaze iminsi gitangaje ko mu minsi 10 ya mbere ya Gicurasi 2024, ibice byose by'u Rwanda bizagusha imvura nyinshi.

Hashize iminsi guverinoma y'u Rwanda ikangurira abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ahashobora kwibasirwa n'ibiza muri MINEMA, Niyotwambaza Christine, yavuze hari abamaze kwimurwa mu bice bitandukanye.

Ati 'Tumaze kwimura imiryango 4768, twabonye imiryango igera mu 8300 iri ahashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga.''

Muri iyi minsi imvura nyinshi iri kugwa mu bice by'Amajyaruguru, Iburengerazuba, n'Amajyepfo. Bigaragaza ko ibice 326 bishobora kwibasirwa n'ibiza kubera imvura nyinshi.

Abantu 10 bishwe n'ibiza mu minsi mike ishize imvura nyinshi igwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-10-bahitanwe-n-ibiza-mu-minsi-10-ishize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)