Abanya-Cameroun biga n'abize muri ILPD bizihije umunsi w'ubumwe, bishimira uko bafashwe mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabaye ku wa 19 Gicurasi 2024 bibera ku cyicaro gikuru cya ILPD giherereye i Nyanza, mu Majyepfo y'u Rwanda.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa muri Cameroun kuva mu 1972, ugamije guhuza igice cy'igihugu kivuga Igifaransa n'ikivuga Icyongereza.

Kuva muri uwo mwaka, itariki ya 20 Gicurasi ifatwa nk'umunsi ukomeye muri Cameroun, nyuma y'aho Perezida Ahmadou Ahidjo abumbiye hamwe igihugu. Kuva icyo gihe, uwo munsi urizihizwa ndetse wanasimbuye umunsi w'ubwigenge.

Me Ambassa Noah Etoundi Hilaire ukomoka muri Cameroun, yavuze ko yageze mu Rwanda mu 2021, aho yabanje kwihugura mu mategeko mu Rwanda, ubu akaba ari no kuhimenyerereza umwuga. Yabwiye IGIHE ko uyu munsi ufite agaciro kenshi mu gihugu cyabo, kuko ubibutsa agaciro ko kwishyira hamwe bakubaka igihugu cyabo.

Etoundi yavuze ko ubumwe batojwe n'igihugu cyabo ari bwo butuma n'aho bari mu mahanga bakomeza gukundana.

Ati 'Dore nk'ubu twakinnye umupira, twese turibona nk'abana ba Cameroun imwe, kandi turakundanye."

Nkouaya Linda wageze mu Rwanda mu 2023, akaba yiga muri ILPD, yavuze ko yashimye uburyo we na bagenzi be bakiriwe mu Rwanda n'ubwo yabanje kugorwa n'ikinyarwanda.

Yakomeje avuga ko kimwe mu bibazo bibabangamiye harimo no kongera kwemererwa kwinjira mu rugaga rw'abavoka mu Rwanda nk'uko byahoze mu myaka ishize, gusa bavuze ko ubuyobozi bwa ILPD n'izindi nzego z'ubutabera zabahaye icyizere ko ziri kwiga kuri iki kibazo.

Prof. Guy-Christian Agbor, umwarimu n'umushakashatsi mu by'amategeko akaba anafite inkomoko muri Cameroun, yasabye bagenzi be kurushaho kunga ubumwe kuko ari wo musinzi wa byose.

Ati 'Twagize igihe cyo kwifatanya n'abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tumenya uko amacakubiri yashenye u Rwanda. Natwe rero iki ni igihe cyo guha agaciro uyu munsi w'ubumwe, tukabuvuga koko twumva n'agaciro kabwo kandi tukarushaho kubuharanira."

Yabasabye kandi kurushaho kwishimira ikaze bahawe mu Rwanda ndetse bakanabanira neza Abanyarwanda basanze.

Imibare ya ILPD igaragaza ko nibura abanya-Cameroun basaga 800 bamaze kunyura muri iri shuri, kandi bakaba bashimwa imyitwarire myiza bagira mu Rwanda ndetse n'uburyo basabana n'abaturage bo mu Mujyi wa Nyanza.

Ibi birori byaranzwe n'ubusabane burimo n'umukino w'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'abanyeshuri bo muri Cameroun biga muri ILPD ndetse n'iyaharangije. Ikipe y'abanyeshuri yatsinze igitego kimwe ku busa bw'iy'abarangije mbere.

Abanya-Cameroun bavomye ubumenyi muri ILPD bahuriye hamwe mu kwizihiza umunsi mukuru w'ubumwe w'igihugu cyabo
Mu gusabana bakinnye n'umukinp w'umupira w'amaguru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-cameroun-biga-n-abize-muri-ilpd-bizihije-umunsi-w-ubumwe-bishimira-uko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)