Abanyamukuru nabahanzi ntibahiriwe: Amateka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku isaha ya saa kumi zishyira saa kumi n'imwe z'uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024 ni bwo amakipe yatangiye kwishyushya, nyuma Umushyshyarugamba aha ikaze abitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Kigali Universe.

Kigali Universe imaze gutwara Miliyari zisaga ebyiri mu mafaranga y'u Rwanda, ariko ibikorwa byo kuhubaka bigikomeje. Nk'uko byari biteganijwe, ku munsi wa mbere wo kuyifungura, habaye imikino yahuje abanyamakuru n'abakinnyi bakanyujijeho hanaba kandi uwahuje ba rwiyemezamirimo n'ibyamamare mu muziki.

Mu gutangiza iki gikorwa, Coach Gael nyiri Kigali Universe yashimye abitabiriye bose aboneraho guha umwanya Meya w'Umujyi wa Kigali wari Umushyitsi Mukuru.

Meya Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko bishimiye ishoramari rya Kigali Universe kuko rijyanye n'icyerekezo cy'uyu mujyi ndetse kandi kijyanye n'igishushanyo mbonera.

Yakomeje agaragaza ko hari gahunda yo gukomeza gushyikira ibikorwa bituma abantu babona ahantu heza ho gukorera siporo.

Coach Gael na Meya Samuel bafatanije gufungura ku mugaragaro iki cyanya kigizwe n'ibice bitandukanye, ahagenewe imikino y'intoki iy'amaguru n'ahandi harimo imikino y'abato n'abakuru.

Mbere y'uko hatangira imikino, habanje imbyino z'abasore batandatu bahuriye mu itsinda ryitwa Afrobeat, hakurikiraho umukino warangiye ari ibitego 6 by'abanyamakuru kuri 7 by'abanyabigwi mu mupira w'amaguru.

Undi mukino warangiye ari ibitego 6 by'abahanzi kuri 12 by'abashoramari, bivuze ko umwanya wa Gatatu uzahatanirwa n'abanyamakuru bazacakirana n'abahanzi.

Umwanya wa mbere [Final] uzahatanirwa n'abashoramari bazacakirana n'abanyabigwi mu mupira w'amaguru. Ni umukino uba kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.

Ku ruhande rw'abahanzi cyangwa se ibyamamare, baserukiwe n'abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Element, Kevin Kade, Chriss Eazy, Platini P n'abandi.

Naho ku ruhande rw'abanyabigwi harimo Jimmy Gatete na Jimmy Mulisa.

Nyiri Kigali Universe Coach Gael yafatanije na Meya w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel gufungura Kigali UniverseAbashoramari, abanyamakuru n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ifungurwa rya Kigali Universe Abantu bakurikiranaga ibikorwa by'imikino byaberaga muri Kigali Universe banaganira Abanyamakuru batandukanye barimo baganira ku bwiza bw'iri shoramari ridasanzwe i KigaliAbasore n'inkumi bari mu bikorwa byo gukurirana umutekano mu itangizwa rya Kigali Universe 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143087/abanyamukuru-nabahanzi-ntibahiriwe-amateka-yiyanditse-mu-murwa-kigali-universe-yatashywe-a-143087.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)