Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi beretswe ibyo kwitaho mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo babyeretswe mu Nteko Rusange zateraniye mu gihugu hose aho zaberaga mu midugudu kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024.

Uretse kurebera hamwe ibyo bakwiriye kwitaho mu matora banarebeye hamwe ibyagezweho muri Manifesto y'imyaka irindwi ishize ndetse n'ibiteganyijwe mu myaka itanu iri imbere.

Chairman w'Akagari ka Sibagire gaherereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, Karegeya Callixte, yavuze ko icyo bifuza ku banyamuryango ari ukwitabira amatora ku bwinshi kandi bakarangwa n'ikinyabupfura.

Ati ' Icyo dusaba abanyamuryango bakwitaho ni ukwitabira amatora mu kinyabupfura kandi bakayitabira ku bwinshi bishimiye baniteguye gushyigikira umukandida wacu. Gusa ibi bizabanzirizwa no kwamamaza umukandida wacu turabasaba kuzabikora mu mutekano ntawe bahutaje.'

Mbuguje Celestin utuye mu Mudugudu wa Kimpima mu Kagari ka Sibagire yavuze ko kimwe mu byo bishimiye muri Manifesto y'imyaka irindwi ishize ari uko bubakiwe amashuri hafi, ivuriro n'umutekano, avuga ko biteguye gukomeza gushyigikira umukandida wabo.

Mukakizima Donatha we yavuze ko mu nama bakoze babasabye kutajenjeka bakarushaho kwamamaza umukandida wabo ari nako basaba ko muri Manifesto nshya bazagezwaho umuhanda wa kaburimbo wabahuza n'Akarere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza, yavuze ko byabafasha gutera imbere kurushaho.

Ab'i Huye basabwe kutajenjeka mu kwamamaza umukandida wabo

Abo mu Mudugudu wa Ngoma VI, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma,Akarere ka Huye, basabwe kwitabira amatora ku bwinshi kandi bakirinda kujenjeka mu kwamamaza umukandida wabo.

Mu kiganiro cyatanzwe na Mutarindwa Stanislas, Komiseri muri FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Ngoma, yagaragaje ibyakozwe mu nzego nyinshi z'ubuzima bw'igihugu birimo ibikorwaremezo nk'imihanda ya kaburimbo yageze henshi mu Mujyi wa Huye, Sitade Mpuzamahanga ya Huye yasanwe n'ibindi.

Mu mibereho myiza n'uburezi herekanywe uko amashuri yakomeje kwegerezwa abaturage,umushahara wa mwalimu ukazamuka ndetse n'abana bakaba barira ku ishuri.

Yongeyeho na gahunda zigenewe kwita ku batishoboye harimo n'abageze mu zabukuru, byose bikaba ari ibyiza FPR-Inkotanyi yazaniye abanyarwanda.

Ku gikorwa cy'amatora yibukije abanyamuryango bose kuzayitabira ashishikariza by'umwihariko urubyiruko rugejeje imyaka kuzitabira amatora kuko kutitabira amatora ari igihombo.

Mihigo Marie Noella, umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu mudugudu wa Ngoma VI, yabwiye IGIHE ko amatora bayiteguye neza nk'ubukwe bashyigikira umukandida wabo Paul Kagame ku rwego Perezida.

Ati 'Ni umukandida wacu dukunda, tuzi aho atugejeje, yatugejeje kuri byinshi. Twebwe iyo baje kuduhugura nk'uku kuba ari nko korosora uwabyukaga, twebwe ni umuryango wacu, twumva intsinzi ari iyacu.''

Komiseri w'imibereho myiza, mu rugaga rw'abagore, Uwase Assumpta, rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi we yagize ati ' Turabashishikariza bose kuzitabira amatora, ndetse n'ibikorwa byose by'umuryango biteganyijwe muri iyi minsi,kuko uretse iyi nteko na nyuma yayo hazaba n'izindi nama mu masibo.''

Kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024, nibwo hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'abadepite, abanyarwanda bose by'umwihariko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakaba basabwa kuzagiramo uruhare rugaragara.

Abo muri Rwamagana basabwe kuzarangwa n'ikinyabupfura mu kwamamaza umukandida wabo
Mbuguje Celestin yavuze ko biteguye amatora neza
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Huye basabwe kuzitabira amatora mu kinyabupfura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-beretswe-ibyo-kwitaho-mu-matora-ya-perezida-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)