Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Mukakabanda Juliette warokokeye i Murambi, yagagaraje uko Abahutu bashishikarijwe kwica Abatutsi, bikozwe n'abari abayobozi icyo gihe, anavuga uko ubuzima bwagarutse nyuma y'uko Ingabo za RPA zunamuye u Rwanda.

Uyu mugore wiciwe umugabo n'abana babiri, yavuze ko ubu umwana yarokokanye yize mashuri agera no ku Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), ndetse na we akaba abyaye kabiri, nk'ikimenyetso cy'ubuzima butazimye.

Yanenze abayobozi batarebye kure ngo baharanire ineza y'abaturage none ubu bakaba barasize umugayo ku Isi.

Ati "Nagiye mu Bufaransa gushinja Perefe Bukibaruta, nsanga yararembye, mpita ntekereza nti iyaba abantu batekerezaga ku iherezo ryabo, bakabiba ineza kurusha inabi."

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, umuryango w'abayobozi bakuru n'abahoze ari abayobozi ndetse n'abafasha babo, bavuze ko bahisemo gusura uru Rwibutso mu rwego rwo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banazirikana uruhare rw'ubuyobozi bubi mu mateka asharira y'u Rwanda ndetse n'uruhare rwabo nk'abayobozi mu kongera kubaka u Rwanda rwiza.

Nyirahabineza Valérie, umwe mu banyamuryango ba Unity Club wari witabiriye iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko bahisemo gusura uru Rwibutso kuko rugaragaza neza uruhare rw'ubuyobozi bubi muri Jenoside.

Ati "Nubwo ahenshi Abatutsi bahungiye bagiye bicwa, ariko umwihariko wa Murambi ni uko ho batahahungiye ku bushake, ahubwo barahazanwe ku ngufu, ubuyobozi bubabeshya ngo burahabarindira.''

'Ni yo mpamvu rero twagarutse aha nk'abayobozi, kugira ngo dushimangire ko twanze ubuyobozi bubi butanga urupfu, ahubwo twimike ubuyobozi bwiza burengera umuturage bukamuha umutekano n'ubuzima.''

Murekezi Anastase na we yavuze abayobozi bariho ubu bafite umukoro ukomeye wo guharanira ko amateka mabi yaranze abayobozi bo hambere atazongera kubaho, baharanira kwimakaza ubuyobozi buzira amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ashingiye ku buhamya bwa Mukandanga Juliette warokokeye aha i Murambi, Umuyobozi Wungirije wa Unity Club Intwararumuri, Kayisire Marie Solange, yavuze ko ari inshingano zabo nk'abayobozi guharanira imiyoborere myiza iganisha igihugu aheza hazira amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, yongeraho kandi ko bizashoboka kuko Inkotanyi zashyizeho umusingi ukomeye.

Ati "Turwane urugamba, twange abatoba amateka yacu, maze dukomeza kubaka ubumwe n'ubudaheranwa. Ibi kandi bizakunda kuko umusingi ukomeye w'Inkotanyi twubakiraho urahari."

Yibukije ko iyo Jenoside idategurwa n'abayobozi itari kugera aho yageze. Ati 'Ni inshingano zacu nk'abayobozi gukomeza kubungabunga ubumwe.''

Kayisire yibukije amagambo yavuzwe n'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madame Jeannette Kagame, ko Jenoside atari ikamba Abanyarwanda birata, yongeraho ko biteye isoni kuba nyuma y'imyaka 30 abantu bagisobanura amateka y'ibyabaye kandi ibimenyetso byigaragaza henshi n'i Murambi harimo.

Uretse iki gikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Murambi, Unity Club irateganya no gukora ibindi bikorwa birimo gusura intwaza, ibiganiro mu itangazamakuru n'ibindi bikorwa bijyana no kwibuka ku nshuro ya 30.

Ubwo abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri berekwaga ahari amazina ya ba ruharwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe i Murambi. Babwiwe ko kariya kazitiro kahakikije gashushanya ko ibitekerezo biganisha kuri Jenoside ubu bifungiranye
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri batambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Murambi, wabonaga agahinda mu maso yabo
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bunamira Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Murambi
Uwacu Julienne na Nyirahabineza Valérie na bo bari bitabiriye iki gikorwa

>

Mukakabanda Juliette yavuze uko yabonye igisebo ku maso ya Perefe Bukibaruta wahagarikiye ubwicanyi i Murambi, avuga umuyobozi wese yagakwiye guharanira icyiza ku bo ayobora
Murekezi Anastase, Rwabuhihi Ephrem n'abandi bari bitabiriye igikorwa
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeli Hildebrand, yashimye uruhare rwa Unity Club ku kongera gusana ubuzima, by'umwihariko ubw'abarokotse muri Nyamagabe
Umuyobozi Wungirije wa Mbere wa Unity Club Intwararumuri, Kayisire Marie Solange, yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ko bazahora baharanira ko 'Never again' iba igihango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-unity-club-intwararumuri-basuye-urwibutso-rwa-murambi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)