Abanyarwanda bategujwe gukirigita ifaranga mu nama ya 'Africa CEO Forum' itegerejwe i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Inama izenguruka mu bihugu bya Afurika, aho yaherukaga mu Rwanda mu 2019, naho mu mwaka ushize ikaba yari yabereye muri Côte d'Ivoire.

Abakuru b'ibihugu batanu, ba Minisitiri b'Intebe batatu n'abandi baminisitiri barenga 60 bazaba bari muri iyi nama, yatangiye kuba bwa mbere mu 2012.

Ubushake bwo kwitabira iyi nama ku rwego mpuzamahanga buri hejuru cyane, dore ko ari yo ya mbere ihuza abikorera iri kuri uru rwego ku Mugabane wa Afurika wose.

Ibigo byo mu mahanga bizayitabira ni ibifite imari shingiro itari munsi ya miliyoni 10 z'Amayero, cyangwa se arenga miliyari 12 Frw. Abayobozi bakuru b'ibyo bigo (CEO) cyangwa se ababishize (Founders), nibo bagomba kwitabira iyi nama.

Aba bayobozi bakuru b'ibigo bizitabira iyi nama bo ubwabo barenga 1000, kandi bose bakaba abakire bari ku rwego rwo hejuru.

Ibihugu 73 bizaba bihagarariwe, mu gihe abanyamakuru 200 baturutse imihanda yose y'Isi bazaba bateraniye i Kigali.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko umubare w'abashaka kwitabira iyi nama uri hejuru cyane kuruta umubare w'ababa bateganyijwe kuyitabira, ibyumvikanisha inyota ifitiwe bitari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rusanzwe rugira uruhare mu gutegura iyi nama, rwahize ko nk'uko bisanzwe, u Rwanda rwiteguye kwakira abashyitsi ku buryo bazataha banyuzwe.

Umuyobozi warwo, Francis Gatare, yavuze ko imyiteguro iri kugenda neza, kandi ko u Rwanda rumaze kubaka ubunararibonye buhambaye mu kwakira inama ziri kuri uru rwego.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, uyu Muyobozi yavuze ko Urwego ayoboye rwiteguye kwakira aba bashyitsi b'imena, icyakora avuga bitagomba kurangirira mu kubakira gusa.

Ati 'Ni abashyitsi, ni abakerarugendo, baba baje bitwaje amafaranga menshi bakeneye gusiga mu gihugu cyacu, yaba ari mu macumbi, yaba ari 'taxi' bazakoresha, yaba ari mu mafunguro n'ibindi bazakoresha hano, ni amahirwe adasanzwe kuko baba baje bafite ubushobozi.'

Abanyarwanda bitegure gukirigita ifaranga

Inama nk'iyi ishobora gusiga akayabo mu gihugu, aka kayabo kakaribwa n'abashoramari bafite ibikorwa mu Rwanda, ariko nanone bakaba bazi neza ibyo barimo.

Gatare yavuze ko 'Kuva [abashyitsi] bageze ku kibuga cy'indege bagafata 'taxi', kugera aho bajya gucumbika, aho bafungura na nyuma aho bajya gutemberera, kwidagadura… ibyo byose ni [amahirwe] ku bacuruzi.'

Gusa uyu muyobozi yasobanuye ko aya mahirwe akeneye kuyakorera, ati 'Ariko noneho ni inshingano zacu twese tuba twahuye n'abo bashyitsi kugira ngo tubahe serivisi nziza, ibanogeye, ifite agaciro. Niba ufite 'taxi' ibe ari 'taxi' isukuye, isa neza, ifite ibisabwa byose itazazimira mu muhanda cyangwa se ngo imuteze ikindi kibazo cyatuma aseba cyangwa agasebya igihugu.'

'Niba ari abantu batanga amafunguro, aho baje kuyakirira hagomba kuba hasukuye, bateguye ibintu byiza bishimishije kugira ngo [abo bashyitsi] bazagende banaranga aho bakiriwe ko baryohewe kandi ko bakiriwe bafitiwe urugwiro. Ni inshingano za buri wese kugira ngo serivisi dutanga ibe ihesha agaciro igihugu cyacu.'

Uyu Muyobozi yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gucuruza mu buryo bufatika, na cyane ko abashyitsi ari abatunzi bakomeye.

Ati 'Dukwiriye gucuruza pe! Aba bantu baje bafite ubushobozi, bafite amafaranga menshi baratunze, ni abayobozi ndetse benshi batangije amasosiyete akomeye. Ubwo rero ni byiza ko tugira ibyo ducuruza byinshi, ndetse niba n'umuntu aguze kimwe ukamushishikariza gufata icya kabiri n'icya gatatu, tukamenya gucuruza kugira ngo amafaranga baba bazanye mu gihugu cyacu bayahasige bishimye ndetse batumizeho baboherereze n'ayandi.'

Amahirwe ku bashoramari b'Abanyarwanda

Nk'inama igiye kubera mu Rwanda, RDB yakoze ibishoboka byose kugira ngo umubare w'Abanyarwanda bazayitabire uzabe ari munini.

Nibura 15% by'Abazitabira iyi nama ni Abanyarwanda, ndetse abifuza kwiyandikisha baracyafite ayo mahirwe kugera ku itariki ya 9 Gicurasi uyu mwaka, mu gihe kwiyandikisha ku banyamahanga byarangiye.

Ibigo 120 byo mu Rwanda nabyo bizaba biri muri iyi nama.

Gatare yavuze ko uretse kuba u Rwanda rukoresha uyu mwanya mu kwerekana amahirwe y'ishoramari rufite, aya ari andi mahirwe ku bashoramari b'Abanyarwanda kuko bashobora kubaka umubano n'abashoramari mpuzamahanga, ashobora kubaviramo amahirwe y'imikoranire.

Mu 2023, u Rwanda rwakiriye ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2.4$, inyongera ya 50% ugereranyije n'umwaka wari wabanje. Hamwe muho rituruka ni ku bashoramari bitabira inama nk'izi, bakerekwa amahirwe ari mu Rwanda.

Gatare yashishikarije abashoramari bo mu Rwanda gufatirana aya mahirwe bakubaka umubano n'abashoramari mpuzamahanga, kuko rimwe na rimwe biba bishobora kubyara amahirwe yo gukorana

Yagize ati 'Mu ishoramari [twakira] hari abatangira imishinga yabo ariko hari n'abatangira imishinga bafatanyije n'abo basanzwe mu gihugu.'

Ku rundi ruhande, Abanyarwanda bashobora gusaba kuzahura n'abashoramari runaka bazitabira iyi nama, wenda bakaba baganira ku buryo bw'imikoranire.

Abanyarwanda biteguye bate?

Mu nama RDB yagiranye n'abashomari b'Abanyarwanda, bagaragaje ko bishimiye azaboneka muri iyi nama, ndetse ko bageze kure imyiteguro yayo.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza, yavuze ko bari kurushaho gukwirakwiza amakuru y'imyiteguro kuri iyi nama, ndetse bakaba bashobora no gufasha abashomari bo mu Rwanda guhura n'abashoramari bo mu bindi bihugu bazitabira iyi nama.

Yongeyeho ko "Ubushake bwo kwitabira iyi nama [ku bashoramari bo mu Rwanda] buhari, abacuruzi bayitegerezanyije ubwuzu bwinshi."

Abayobozi bazitabira iyi nama, yaba mu nzego z'abikorera n'inzego za Leta, ni abayobozi bafite uruhare runini ku kugena amerekezo y'ubucuruzi ku Mugabane wa Afurika, cyane nko mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

Francis Gatare yavuze ko iyi nama itanga amahirwe mu kurushaho kurebera hamwe uburyo ibibazo bigituma aya masezerano adatanga umusaruro bitangira kwigwaho.

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, William Ruto wa Kenya, Filipe Nyusi wa Mozambique, Omar Guelleh wa Djibouti na Mokgweetsi Masisi wa Botswana ni bamwe mu bazitabira iyi nama, nubwo amakuru IGIHE yamenye avuga ko hashobora kuboneka abandi bayobozi 'babiri cyangwa batatu' bemeza kuzaboneka i Kigali.

Minisitiri w'Intebe wa Côte d'Ivoire, Robert Beugré Mambé, uwa Guinea, Amadou Bah ndetse n'uwa São Tomé and Príncipe, Patrice Trovoada bazaba bari i Kigali.

Abayobozi bafite ibigo bikomeye bifite ishoramari i Kigali nabo ntibazatangwa, barimo nka Paul Russo uyobora KBC Group Plc, Stephen Gitarama uyobora Nation Media Group Plc na Olivier Granet uyobora Kasada Capital Management bazaba babukereye.

Bamwe mu banyarwanda bari mu bazatanga ibiganiro barimo Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Jean-Chrysostome Ngabitsinze, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima na Francis Gatare uyobora RDB bose bazaba bahari.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, Beata Habyarimana uyobora Bank of Kigali Group, Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali na Jack Kayonga uyobora Crystal Ventures bose bazitabira iyi nama.

Yvonne Makolo uyobora RwandAir, Kampeta Sayinzoga uyobora BRD na Michaella Rugwizangoga ushobora Ishami rishinzwe Ubukerarugendo muri RDB nabo bazaba bari mu bitabiriye iyi nama.

Umuyobozi Mukuru wa RDB yasabye Abanyarwanda kwitegura neza kuzakira abashyitsi bazitabira 'Africa CEO Forum'
Ba rwiyemezamirimo bari bitabiriye iyi nama, basobanuriwe amahirwe izazana mu gihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bategujwe-gukirigita-ifaranga-mu-nama-ya-africa-ceo-forum

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)