Abanyeshuri 36 barimo abafite ubumuga bahize abandi mu marushanwa yo kwandika bahembwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amarushanwa yo kwandika yabaye mu byiciro binyuranye guhera mu mashuri icyiciro kibanza cy'amashuri abanza, icyiciro kisumbuye, icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ndetse n'icyiciro kisumbuye cyayo.

Abanyeshuri bahize abandi bahembwe ibikoresho birimo mudasobwa ku biga mu mashuri yisumbuye, amagare ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, Scooter ku banyeshuri biga mu cyiciro kibanza cy'amashuri abanza, Tablets n'ibindi bikoresho by'ishuri binyuranye.

Abanyeshuri barushanwe mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n'Igifaransa.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw'ibanze mu Rwanda, Dr Nelson Mbarushimana, yagaragaje ko mu burezi hari intego z'uko umwana arangiza amashuri atatu abanza azi gusoma, kwandika no kubara bityo ko ayo marushanwa akomeza gutyaza abana b'u Rwanda mu kunguka ubumenyi.

Ati 'Aya marushanwa yo kwandika rero ubundi umuntu yandika ari uko yabanje gusoma, ibyo bivuze ko mu gihe ayo marushanwa ategurwa tuba tubwira abanyeshuri duti mugende musome kugira ngo muzabone uko mwandika.'

Yagaragaje ko zimwe mu nsanganyamatsiko abanyeshuri banditseho ari izirebana no kubungabunga ibidukikije kuko hifuzwa ko abanyeshuri barangiza amasomo yabo bazi neza n'akamaro ko kwita ku bidukikije.

Ati 'Twifuza ko mu byiciro byose by'amashuri abana bamenya ko ibidukikije ari byiza kuko iyo bibungabunzwe neza, bituma n'igihugu kigaragara neza.'

Dr Mbarushimana yagaragaje ko hari icyifuzo cy'uko ibigo by'amashuri byose byajya byitabira iryo rushanwa kuko riba ngarukamwaka kandi rifasha abanyeshuri gutinyuka.

Yagaragaje ko muri ayo marushanwa hatabamo guheza kuko n'abanyeshuri bafite ubumuga bayitabira kandi bakabasha no gutsinda bityo agashishikariza ibigo by'amashuri byose kwitabira nta ngingimira.

Ati 'Mwabonye ko hari n'abafite ubumuga bwo kutabona nabo babonye ibihembo, bivuze ko kuba ufite ubumuga butandukanye bitakubuza kugira icyo ukora nk'umusanzu. Ni muri urwo rwego twifuza kwibutsa ababyeyi baba bafite abana bafite ubumuga butandukanye y'uko nabo bashoboye.'

Mushimiyimana Denise wiga mu giko cyita kubana bafite ubumuga bwo kutabora giherereye mu Karere ka Nyaruguru kizwi nka 'School of Blind Children' akaba ari mu batsinze yagaragaje ko kuba yarabashije gutsinda ari ibintu bishimishije cyane.

Ati 'Ni ibintu biba bishimishije cyane kubona mu banyeshuri bitabiriye bose ubasha kuza mu banyeshuri 36, noneho wiga mu mashuri yisumbuye ni ibintu biba bitoroshye na mba. Ubu ngiye gukora cyane ku buryo nagura intekerezo zanjye mbashe gutegura ejo hazaza hanjye mu buryo bukwiye.'
Ku rundi ruhande, Umukozi ukuriye Umushinga ugamije kongerera ubushobozi abana n'urubyiruko bafite ubumuga muri NUDOOR, Sekarema Jean Paul yagaragaje ko kubona abana bafite ubumuga bahangana n'abandi mu marushanwa bakanatsinda bishimangira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburezi budaheza.

Ni amarushanwa yatewe inkunga n'imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu Rwanda irimo USAID, British Commission, World Vision, UNICEF n'indi itandukanye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Michaëlla Rugwizangoga yashimye uko abanyeshuri bitwaye muri aya marushanwa
Ubwo Mugisha yashyikirizwaga ibihembo bye
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Dr Nelson Mbarushimana yagaragaje ko u Rwanda ruteza imbere uburezi budaheza ari nayo mpamvu abafite ubumuga babasha gutana bagatsinda
Hari abahembwe amagare
Abanyeshuri bafite ubumuga bagaragaje ko bashoboye
Abanyeshuri biga mu cyiciro kibanza cy'amashuri abanza bahawe n'ibikoresho by'ishuri
Abanyeshuri 36 bahize abandi bahembwe
Abanyeshuri bafite ubumuga nabo bitwaye neza
Aba banyeshuri bahawe ibihembo birimo na mudasobwa

AMAFOTO: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-36-barimo-abafite-ubumuga-bahize-abandi-mu-marushanwa-yo-kwandika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)