Abanyeshuri bata ishuri bagabanyutseho 2% mu 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda kimwe n'Isi bishyize imbere gahunda y'uburezi kuri bose ndetse hagiye hashyirwaho gahunda zitandukanye zituma abana bose bashobora kwitabira amashuri ku gihe.

Imibare ya Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yashyizwe ahagaragara kuwa 23 Gicurasi 2024 igaragaza ko abana binjiye mu mashuri mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 ari 94.3% ugereranyije n'abagejeje igihe cyo kwiga, mu gihe mu mwaka wari wabanje bari 87.3% bigaragagaza izamuka rya 7%.

Hatagendewe ku myaka abinjira mu ishuri bafite, ni ukuvuga abantu binjira mu mashuri bafite imyaka irenze iyagenewe kwiga mu cyiciro runaka, abanyeshuri bo mu mashuri abanza bitabiriye ishuri baragabanyutse, kuko bavuye kuri 141.5% mu 2022 bagera kuri 141.2% mu mwaka wa 2023.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo ku byerekeye guteza imbere urwego rw'uburezi, ku wa 18 Mata 2024, yagagaragaje ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yagize uruhare mu guteza imbere imibereho y'abanyeshuri, ndetse bamwe bari bararitaye barigarukamo.

Yagize ati 'Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imirire y'abana bituma babasha gukurikira neza amasomo yabo. Ubuhamya turabufite ndetse n'abagarutse ku mashuri bari barayataye kubera iyo gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.'

Mineduc igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abanyeshuri bataye ishuri bavuye kuri 8.5% mu mwaka wa 2021/2022 bagera kuri 6.8% mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023.

Iyi mibare igaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza baritaye bangana na 5.5%, mu gihe abo mu cyiciro rusange [Tronc Commun] bagera ku 10.5%. Abo mu mashuri yisumbuye bataye ishuri bangana na 4.5%.

Bimwe mu bibazo bigaragazwa nk'ibigikura abana mu mashuri harimo amakimbirane mu miryango, ubukene n'ibindi bibazo byugarije imiryango.

Hari n'imiryango ishinjwa kutita ku burezi bw'abana babo ku buryo basiba amasomo bakabareka kugeza igihe batakaye bigatuma bacika intege ntibongere gusubirayo.

Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Alexander Ngenzi yabwiye IGIHE ko kubona hari abanyeshuri bagita amashuri bikomoka ku myumvire y'ababyeyi bamwe badatera imbaraga abana babo mu gihe biga ku buryo hari n'abadakurikirana imyigire yabo.

Ati 'Abana benshi bashobora kuva mu ishuri kubera ko badashyigikirwa n'ababyeyi babo bitewe n'amateka. Ntabwo ari ikibazo cy'ubukene, ntabwo ari ikibazo cy'imirire. Hagomba kubaho ubushake, kandi ntabwo ubushake bwaboneka hatabonetse umuntu ugusunika, agutera imbaraga avuga ati 'mwana wanjye ntucike intege'. Akenshi abana bava mu ishuri baba bari mu cyiciro nk'icyo bavuga ngo papa se ubundi ko abayeho, atunze ibintu byinshi kandi yatureze kandi atarize?'

'Hariho n'ababyeyi usanga batareba ku ndangamanota z'abana babo, we agaheruka umwana ajya kwiga wamubaza ngo uti ese amanota yagize ni angahe? Ugasanga ntayo azi. Ubwo uwo mwana yasubiramo amasomo? We ariga yabona amanota abaye make ejo ntajyeyo umubyeyi na we akicecekera bikarangira avuyemo ejo n'undi akavamo gutyo.'

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare NISR yagaragaje ko mu 2023 abangavu batewe inda bari hagati y'imyaka 10 na 19 barenga ibihumbi 19, nyamara bari mu myaka yo kwiga.

Dr Ngenzi avuga ko ababyeyi bakwiye guha agaciro uburezi n'uburere bw'abana babo kuko ari wo munani ukomeye bazabasigira, uzatuma bibeshaho mu gihe u Rwanda rushyize imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umwaka w'amashuri wa 2022/2023 wasojwe mu Rwanda hari amashuri 4923, arimo aya Leta 1556, ayigenga aterwa inkunga na Leta yari 2077 mu gihe ayigenga yari 1209.

Abanyeshuri basoje umwaka w'amashuri wa 2022/2023 mu mashuri ya Leta bari 1,725,647, barimo abahungu 862,398 mu gihe abakobwa bari 863,249.

Mu mashuri yigenga afashwa na Leta bari 2,299,765, barimo abahungu 1,129,641 na ho abakobwa ari 1,170,124 mu gihe mu mashuri yigenga ho hari abanyeshuri 431,007 barimo abahungu 217,357 na ho abakobwa bakaba 213,650.

Mu bice bitandukanye by'igihugu hubatswe amashuri afasha abana kubona uburezi
Abana bata amashuri mu bice bitandukanye ahanini bikomoka ku babyeyi baterara iyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-bata-ishuri-bagabanyutseho-2-mu-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)