Abarenga 1400 basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Kigali (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi banyuranye, baba abavuye muri leta, za kaminuza, abo mu buyobozi bw'iyi kaminuza, ababyeyi n'abandi. Umuhango wabereye mu Intare Conference Arena, iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Mu basoje harimo abagera kuri 388 basoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, n'abandi basoje mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza n'ibi byiciro byo hasi.

Abo barimo 103 barangije mu Burezi, 594 basoje mu bijyanye n'Ubucuruzi ndetse n'Ubukungu, abasoje mu bijyanye na mudasobwa n'ikoranabuhanga bangana na 257 n'abasoje mu bijyanye n'Amategeko bangana na 85.

Umwe mu bashinze iyi kaminuza, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko batangiye iyi kaminuza mu buryo bwo gushaka gutanga uburezi bufite ireme binyuze mu kwigisha amasomo akenewe, cyane ko byari bikomeje kugaragara ko hari icyuho muri uru rwego.

Yavuze ko ubwiza bwiyongereye ku bundi bijyanye n'uko abayitangije na bo bari barabuhawe ndetse bwuzuye, ibyatumye banayiha umurongo ukomeje gutuma iba ikirirangirire.

Ati 'Icyo gihe hari urujijo muri za Kaminuza bitewe n'impamvu zitandukanye. Niho twavuze ngo reka tuzane uburezi bubereye Abanyarwanda, butanga amasomo akenewe ku isoko ry'umurimo, ariko abana bagahabwa n'amasomo atangiwe ku murimo.'

Prof Nshuti yeretse aba banyeshuri ko Abanyarwanda babitezeho umusaruro uturuka ku byo bize, bakiteza imbere, bagahagararira kaminuza bizemo neza, igihugu kigakomeza gutera imbere.

Ati 'Haba ku barangije n'abacyiga, kwiga ni urugendo. Kwiga ntibirangira uko wigira hejuru ubumenyi burahinduka. Kuko wa muntu wize aharanira kongera ubumenyi binamugeza ku rugero ha handi igihugu kiba cyishingikirije ku bitekerezo byawe nk'intiti, muzaharanire iryo shema.'

Umunyana Fanny wahize abandi mu bijyanye n'Ubucuruzi, Ubukungu n'Imari yagaragaje ko yizeye ubumenyi bwuzuye yahawe, avuga ko agiye kubwifashisha mu guhangana n'ibibazo biri muri uru rwego arangijemo.

Ati 'Ubumenyi nashakaga narabubonye ndetse Imana iramfasha nza mu bahize abandi. Nta kindi bisaba uretse kugira intego ibirangaza ukabyima umwanya, kumvira mwarimu, ugashaka n'ubumenyi bwo hanze y'ishuri. Nta rindi banga. Nimfatanya n'abandi ubumenyi mfite ni impamba izangeza ku ntego zanjye."

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Danson Musyoki yabuze ko nubwo muri ibi bihe hari imbogamizi zitandukanye, ubumwe, kudaheza, kwiyemeza, kwihangana no guharanira kugera ku ntego, aba banyeshuri batojwe bizabafasha gukomeza gutera imbere no mu bindi bazerekezamo.

Ati 'Ndabasaba ko nubwo musoje, indagagaciro zo gukomeza kudacika intege, kwiyemeza no kudaheza, gufatanya n'abandi bo mu zindi nzego bizabarange. Ikindi ibyo byose bikayoborwa no guhora mugera ku ntsinzi z'ibyo mwiyemeje mu nzego muzaba murimo. Mukomereze guharanira ko ahazaza hanyu hazarangwa n'indagagaciro mwakuye muri Kaminuza ya Kigali.'

Uyu muyobozi yijeje ababyeyi ko abana babo bahawe ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga, abashimira ubufatanye bwabo bagaragaje muri ibi bihe byose, ashimira n'abakozi ba kaminuza bitanze uko bashoboye ndetse bakomeje kwitanga ngo abanyenshuri bahabwe ubumenyi bugezweho.

Mu banyeshuri 1428 basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Kigali harimo abakobwa 769 n'abahungu 658, Prof. Musyoki akagaragaza ko iyo mibare igaragaza uburyo iyi kaminuza iha amahirwe bose yo kugira uburenganzira ku burezi buhamye.

Banki ya Kigali mu bahembye ababaye indashyikirwa
Abitwaye neza bahawe ibihembo
Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali, Prof Nshuti Manasseh yeretse abasoje amasomo ko kwiga bihoraho
Ibirori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali byabereye muri Intare Conference Arena
Mu myambaro itandukanye ibereye ijisho abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali basoje amasomo bari bamazemo imyaka igera kuri itatu biga
Byari ishema ku babyeyi b'abana basoje amasomo yabo
Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri basoje amasomo
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude mu bitabiriye ibirori
Abitwaye neza bahawe ibihembo
Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Carlos Fernando Sotz na we yahaye impanuro abasoje amasomo muri iyi kaminuza
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 1428 ba Kaminuza ya Kigali witabiriye n'abayobozi batandukanye

Amafoto: Kwizera Remmy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-kigali-yashyize-ku-isoko-ry-umirimo-abanyeshuri-1428-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)