Abavurwa ni abafite uburwayi bw'amaso by'umwihariko abarwaye ishaza biganjemo abarengeje imyaka 50 y'amavuko.
Ni igikorwa cyatangirijwe ku bitaro by'Akarere bya Rutongo biherereye mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024.
Ibikorwa byo gusuzuma ubwo burwayi byatangiye ku wa 26 Mata kugeza ku wa 2 Gicurasi 2024, hibandwa ku bafite hejuru y'imyaka 50 bafite ibibazo by'amaso.
Ni ibikorwa bikomeje gukorwa hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Nanjye nirebere ibyiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 30'.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko Minisiteri iri gukorana n'Ishami ry'Ubuvuzi mu Ngabo z'u Rwanda mu kureba ko ibyo bikorewa byajya bikomeza gukorwa aho gukorwa by'igihe gito.
Yakomeje ati 'Turashaka abafatanyabikorwa kugira ngo bashyigikire kandi bakomeze iki gikorwa, bafashe abaganga bose kubigira ibyabo no kugabanya umubare w'abantu bategereza kubagwa cyangwa inzobere mu gihe cyo gusurwa gusa. Turifuza kugera kuri buri umwe aho mutuye nk'uko twabikoze uyu mwaka.'
Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi mu Gisirikare cy'u Rwanda, Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa, yagaragaje ko kuri ubu abakozi bari gusanga abarwayi aho batuye no ku bigo nderabuzima.
Yakomeje ati 'Mbere twakoreraga mu bitaro bya Gisirikare by'u Rwanda ariko ubu twaguriye serivisi zacu ku bigo nderabuzima n'imidugudu. Dukwiye kwishimira ko abarwayi batazongera gukenera kujya i Kigali bashaka guhura natwe.'
RDF yatangiye ubukangurambaga bujyanye no kwita ku maso mu rwego rwo kurwanya ubuhumyi mu 2002 itangirana inzobere eshatu mu buvuzi bw'amaso ariko kuri ubu Ishami ry'Ubuvuzi mu ngabo z'u Rwanda ryaragutse kuko rimaza kugira inzobere 28 mu buvuzi bw'amaso hirya no hino mu gihugu.
Biteganyijwe ko uyu mwaka ibikorwa by'ingabo mu baturage bizarangwa no kubaka inzu 31, kubaka amarerero 15, ibiraro 13, ubwato bune, gutanga amatungo 800, ibikorwa by'ubuvuzi, ingo 327 zizagezwaho amazi n'amashanyarazi no kubaka ibikorwaremezo bitandukanye.