Abari baraburanye n'imiryango yabo basaga ibihumbi 20 bamaze guhuzwa nayo kuva mu 1994 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mibare kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2023 wonyine abaturage 88 bahujwe n'imiryango yabo bari baratandukanye, barimo abana 67 bongeye guhuzwa n'ababo mu Rwanda, abandi bakaba abo mu bihugu by'abaturanyi.

Iyi mibare yamuritswe kuri uyu wa Kane ku wa 16 Gicurasi 2024, ubwo Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge, ICRC na Rwandan Red Cross Society bari bahurije hamwe abo mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, itumanaho n'itangazamakuru mu mujyo wo gushyira umucyo ku bikorwa binyuranye by'izi mpande zombi zose ziharanira kurengera abaturage.

Umuyobozi ushinze guhuza no gushakisha abatandukanye n'ababo muri ICRC, Kamana Uzziel, yavuze ko bagira uburyo bunyuranye bwo guhuza abatandukanye burimo kwifashisha itangazamakuru mu gusakaza ubutumwa.

Aganira na IGIHE yagize Ati 'Abanyarwanda benshi bari bari muri RD Congo nyuma nko kuva mu Ugushyingo 1996 inkambi muri Congo zarasenywe ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila, icyo gihe abana benshi batandukanye n'ababyeyi kuko kwari uguhunguka kw'ikivunge.'

Kamana, yavuze ko hari bamwe baje mu Rwanda icyo gihe abandi bari bafite ibyo bishinjaga cyangwa bafite ubwoba bo bagannye za Tingi-Tingi bakomeza za Kisangani, nyuma haba n'abinjira Congo Brazzaville abandi bajya Centrafrique no muri Angola.

Ati 'N'umwaka ushize hari abana batatu twahuje na nyirakuru wabo nyuma y'uko bavukiye muri Angola gusa ababyeyi babo barashakaniye muri RD Congo aho kugira ngo batahe mu 1997 bajya muri Angola bagwayo kubera impamvu tutamenye, abana baba imfubyi. Ubundi duhuza cyane cyane abari munsi y'imyaka 18.'

Kamana, yavuze ko ICRC, mu 2021 yafashije abaturage 80 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kongera gusubirana n'imiryango yabo, ubwo Ikirunga cya Nyiragongo giherereye i Goma cyari cyongeye kuruka.

Ati 'Abana benshi bahungiye mu Rwanda ababyeyi babo baguma muri Congo, nabo tugerageza kubahuza, abandi bake bari Abanyarwanda kuko no muri Rubavu mu Mujyi wa Gisenyi, habaye imitingito igatuma benshi batatana.'
Abaturage bahujwe n'ababo mu 2023 bari mu byiciro bitatu birimo icyiciro cy'abajyanywe muri RD Congo, icy'abajyanywe mu Burundi hakaba n'Abanyarwanda bamwe bari bari mu Burundi no muri RD Congo bongeye guhuzwa n'imiryango yabo mu Rwanda.

Mu 2023 ICRC, yafashije impunzi n'abashakaga ubuhunzi gutumanaho n'imiryango yabo hifashishijwe telefoni inshuro zisaga ibihumbi 31, ndetse ifasha mu gutambutsa ubutumwa 2,701 kuri bamwe bukubiyemo amakuru y'imiryango yabo.

Mu bindi bikorwa iyi Komite yakoze harimo gufasha abantu 11, 879 mu bikorwa ybo gufasha imibiri yabo kongera gukora neza nyuma y'imvune, uburwayi, cyangwa kubagwa, abandi 443 bafite ubumuga bahabwa ibikoresho bitandukanye birimo amagare banakifashisha mu mikino nka basketball n'ibindi byifashishwa muri ruhago y'abafite ubumuga.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y'u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yagaragaje ko Croix Rouge ari umufasha wa Leta mu bikorwa by'ubutabazi
Umuyobozi ushinze guhuza no gushakisha abatandukanye n'ababo muri ICRC, Kamana Uziel, yavuze ko bagira uburyo bunyuranye bwo guhuza abatandukanye burimo kwifashisha itangazamakuru mu gusakaza ubutumwa
Abo mu nzego zinyuranye bari bitabiriye iyi gvahunda
Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, ni umwe mu batanze ibitekerezo
Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abari-baraburanye-n-imiryango-yabo-basaga-ibihumbi-20-bamaze-guhuzwa-nayo-kuva

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)