Abarwanya M23 bahuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Umututsi- Gen (Rtd) James Kabarebe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yagarutseho ku wa Gatatu tariki 29 Gicurasi mu 2024, ubwo abakozi n'abayobozi ba Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ab'Ibiro by'Umuvugizi wa Giverinoma, bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen (Rtd) James Kabarebe ni umwe mu batanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ubutwari bw'ingabo zahoze ari iza RPA zayihagaritse.

Yabwiye abari muri uyu muhango ko kimwe mu bintu bigoranye kurandura ari ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimangira ko nta watekerezaga ko mu myaka 30 hari abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazicwa kubera uko bavutse.

Ati 'Urebye uko bihagaze uyu munsi nyuma y'imyaka 30 nta wari uzi ko ingengabitekerezo izagira gutya ikavumbukira hano hirya mu baturanyi n'ubukana nk'ubwo yari ifite mu 1994, icyo ni ikikwereka ko igihari yose. Nta wari uzi ko abayirengagije icyo gihe bakanga gutabara Abanyarwanda uko bifashe icyo gihe ari nako bakomeza kwifata nyuma y'imyaka 30, ibintu bigaragarira mu bibera hariya hakurya muri Congo.'

Yakomeje avuga ko 'Jenoside mu Rwanda yo ntabwo izongera ariko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo rwo ruzakomeza igihe icyo aricyo cyose. Nyuma y'imyaka 30 ishusho dufite mu baturanyi itugaragariza ko ikibazo ntaho cyagiye, abakoze Jenoside hano baracyariho, bafite imbunda baracyakomeza no kuzihabwa ndetse baracyafite n'umugambi wo gukora Jenoside.'

Uretse Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bagahungira muri Congo kuri ubu bakaba bafite n'umugambi wo kuyikomeza, Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko n'ababafashije bo muri aka karere nabo batarahinduka.

Yagaragaje ko hari igihugu cy'igituranyi atavuze izina cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigaragara ko imyitwarire yacyo uyu munsi ikiganisha muri uwo mujyo.

Ati 'N'abandi bafatanyije bo muri aka karere noneho barabasanze ku mugaragaro, ni ibintu bizwi ntabwo ari Ibanga. Hari abantu bari hano nk'impunzi zari mu nkambi z'impunzi b'abaturanyi, mu Mutara za Mimuri, Rukomo, Rilima mu Mayaga, Nyamagabe. Abo bose mu nkiko Gacaca zabaye hano, hari abantu 660 bakatiwe n'inkiko Gacaca b'ikindi Gihugu duturanye, bamwe muri bo ni Abayobozi, iyo ubabonye uyu munsi bitabira igikorwa cy'ubwicanyi cya Jenode kiri hakurya mu Gihugu duturanye bigaragaza urwo ruhererekane rw'ingengabitekerezo n'ibyaha bakoze.'

Abarwanya M23 bahuriye ku kwanga Abatutsi

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko kimwe mu bintu biteye inkeke ari uburyo abantu birengagije ikibazo cya M23 kandi cyumvikana cyane ko barwanira ubuzima n'uburenganzira byabo.

Ati 'Iyo ubona bariya bantu bose barwanya abitwa M23, M23 irwanira iki? Irwanira kubaho gusa ni nko kuvuga ngo turarwana ngo tubeho, tugire aho twita iwacu, tuve mu buhunzi bw'imyaka 30 ariko tureke no kwicwa. Kwicwa kwabo kwaravuzwe, kwaramamajwe kuri za YouTube mu mashusho, abo bicaga, abo batwikaga, abo baryaga, ni ibintu biri ku mugaragaro, ukibaza uti ese aba bose, Isi yose ibyo ntabyo ibona? Irabibona, ese kuki ibyirengagiza? Kuba ibyirengagiza rero nicyo gikwiriye kudukangura nk'Abanyarwanda kuko twiraye twagira Ibibazo.'

Kugeza ubu bimwe mu bihugu bifatanya n'Ingabo za Congo mu rugamba rwo kurwanya M23 ku isonga haza u Burundi na Afurika y'Epfo.

Nubwo Gen (Rtd) Kabarebe nta gihugu nyirizina yigeze atunga urutoki, yagaragaje ko ibi bihugu byose hari ikosa byakoze nkana bijya kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo

Ati 'Iyo urebye ibihugu byaje mu kibazo cy'Uburasirazuba bwa Congo ngo bije gutabara Congo, ese buri kimwe muri byo ukibajije uti ujya kohereza ingabo wibajije niba Congo ifatanya na FDLR yakoze Jenoside mu Rwanda? Niba se warabyibajije ugasanga aribyo kuki wohereje ingabo zawe gufatanya na Congo kurwanya abicwa? Icyo gikwiriye kudutera impungenge ariko bakabyoroshya bakavuga ngo twohereje ingabo mu bufatanye n'imibanire hagati yacu na Congo, oya ntabwo ari ibyo ukwiriye kwibaza uti ese abo ngo bararwanya barimo baricwa.'

Yakomeje avuga ko iyo urebye ibi bihugu Byose birwanya M23 usanga bihuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi.

Ati 'Ikindi dukwiriye kwitondera ni uko iyo urebye bariya bantu bose barwana, bishyize hamwe ngo bararwanya M23 bose ikibahuza, icyo bahuriyeho bariya bose bahuriye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ingengabitekezo yo kwanga Umututsi, ni nacyo kibashyize hamwe, niyo leta ikoresha mu kuzana inshuti zose, kuzana n'abaturanyi.'

Iki kiganiro Gen (Rtd) James Kabarebe, yagihuriyemo n'abandi barimo Uwacu Julienne n'umwanditsi w'ibitabo, Julienne Mukagasana
Gen (Rtd) James Kabarebe, yashimangiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside igiteye inkeke
Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko abarwanya M23 bahuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Umututsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwanya-m23-bahuriye-ku-ngengabitekerezo-yo-kwanga-umututsi-gen-rtd-james

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)