Abasabye inyemezabwishyu za EBM bagiye guhabwa ishimwe rya miliyoni 100 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RRA igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa imashini za EBM zisaga ibihumbi 120. Ni mu gihe mu 2013, zari 1000.

Komiseri Wungirije muri RRA ushinzwe Ubugenzuzi bw'Imisoro, Mbera Emmy yabwiye RBA ko umubare w'abasaba inyemezabwishyu za EBM wagiye wiyongera uko imyaka ishira bitewe n'ubukangurambaga bugenda bukorwa.

Ati 'Iyo urebye muri Werurwe muri uyu mwaka wa 2024 inyemezabuguzi zatswe ugereranyije n'andi mezi yose yabanje, hiyongereyeho ibihumbi 800 bya fagitire, urebye ukwezi kwa Mata nabwo hiyongereyeho nk'inyemezabuguzi ibihumbi 700 ugereranyije n'andi mezi.'

Muri Gashyantare mu 2024 nibwo Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro cyatangaje ko abaguzi bibuka kwaka inyemezabuguzi ya EBM bazajya bahabwa 10% by'umusoro wa TVA wishyuwe, mu gihe abazajya batungira agatoki iki kigo abantu banyereza uyu musoro bazajya bahabwa 50% by'amafaranga y'ibihano uwo muntu agomba kwishyura.

Aya mafaranga yose azajya ahabwa abayagombwa nyuma y'amezi atatu. Ashyirwe kuri konti zabugenewe zizafungurwa.

Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Pascal Ruganintwali, yavuze ko iyi gahunda y'ishimwe ku baka fagitire ya EBM yashyizweho kuko bigaragara ko abacuruzi batarakangukirwa no kuyitanga.

Ati 'Abasora benshi gutanga fagitire ya EBM birabavuna bigatuma n'umusoro utinjira uko bikwiriye, niyo mpamvu twavuze ngo reka turebe noneho n'uburyo twareba icyatuma abaguzi nabo basaba fagitire ya EBM, kugira ngo biduhe inshingano yo gufasha leta gukusanya umusoro uko bikwiriye. Twaravuze ngo uyisabye agomba guhabwa ishimwe, niba uguze nk'ibintu bya miliyoni 5Frw, wishyura umusoro wa TVA wa 18%, ungana n'ibihumbi 900Frw, ubwo kuri ibyo bihumbi 900Frw uzajya ubonaho 10%.'




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasabye-inyemezabwishyu-za-ebm-bagiye-guhabwa-ishimwe-rya-miliyoni-100-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)