Mu myaka ishize utangijwe, abantu 1985 bamaze gutegurwa. Aba barimo ab'igitsina gore 1435, n'ab'igitsina gabo 550. Ukorwa n'Umuryango udaharanira inyungu wunganira ireme ry'Uburezi, Inspire Educate and Empower (IEE) ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), ku nkunga ya Mastercard Foundation.
Muri uwo mushinga 'TAP' hatoranywa abatsinze uwa Gatandatu w'amashuri yisumbuye ku manota yo hejuru biganjemo abatsinze 100%, bagahabwa amahugurwa abahesha kuba batangira kuba abungiriza mu kwigisha, bakanahabwa n'ibigo bungirizamo abarimu mu kwigisha.
Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, nibwo hamuritswe icyiciro cya kane cy'abagera kuri 895 baheruka guhugurwa muri uyu mushinga kuva mu mpera za 2023, baherewe Impamyabishobozi mu Intare Arena.
Ndikumana Jean de Dieu ni umwe mu batorabyijwe ufite ubumuga bwo kutabona, akaba yunganiraga mu kwigisha mu Karere ka Rwamagana.
Yashimiye IEE yamushyize muri uyu mushinga itagendeye ku bumuga afite, ahubwo igaha agaciro ubushobozi afite dore ko yanatsinze ibizamini bya leta ku manota 60/60.
Ati ''Umuntu ufite ubumuga muri sosiyete aba atekerezwa mu buryo butandukanye, hari ababa badashobora kuguha amahirwe ngo ugaragaze ubushobozi ufite muri wowe, ariko IEE yo kuba umuntu afite ubumuga si cyo yashingiyeho, ahubwo yashingiye ku bushobozi.''
Umuyobozi wa IEE mu Rwanda, Murenzi Emmanuel, yashimiye umuhate n'ubuhanga byagaragajwe n'abahuguwe mu mushinga TAP, abahawe impamyabushobozi abibutsa ko bitezweho umusaruro mwiza mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.
Uyu mushinga kandi byagaragajwe ko uri gutanga umusaruro mu gutegura abarimu mu Rwanda, kuko nka 271 muri 895 bahawe impamyabushobozo muri iki cyiciro cya kane bahise bajya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) mu Ishami ry'uburezi, mu gihe 12% (244) by'abahuguwe mu byiciro bibanza ari bo bakurikiye ayo masomo muri iyo kaminuza.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira hateguwe abagera ku 3000.
Umuyobozi Mukuru w' Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yashimiye IEE ikora uyu mushinga ndetse na Mastercard Foundation, ahamya ko nta kabuza uzagira uruhare mu kuziba icyuho cy'abarimu bakiri bake mu Rwanda.
Ati ''Ni gahunda mu by'ukuri dushima, ituma abanyeshuri bakunda kwigisha. [â¦] icyiza rero ni uko babashije kujya muri UR mu Ishami ryigisha Uburezi, kandi tukaba twizeye ko mu gihe bnazagerayo bakarangiza bazagaruka bakigisha.''
Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rurangirwa David, yashimiye ubufatanye bwa Leta y'u Rwanda muri iki gikorwa, ndetse anakomoza ku kuba 70% by'abategurwa mu mushinga TAP ari abakobwa.
Yavuze ko ari ugushyigikira gahunda ya leta yo kutabasigaza inyuma no kubatera kugira umuhate mu byo bakora, asaba abahawe impamyabushobozi gukomeza kuba ab'icyitegererezo.