Abasaga 9000 bahawe akazi kuva mu 2015: Umusaruro wa gahunda ya Job Net - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 15 Gicurasi 2024, ubwo Umujyi wa Kigali wongeraga guhuza ku nshuro ya 13 urubyiruko rushaka akazi ndetse n'ibigo bigatanga, mu gikorwa cyabereye muri Camp Kigali.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yibukije ko biteganyijwe ko mu myaka 20 iri imbere abatuye mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ko bazikuba kabiri bakava hafi kuri miliyoni ebyiri bakagera kuri miliyoni enye, bityo ko hakwiye gushyirwaho gahunda zitandukanye nk'iya Job Net, zizafasha abantu kuba muri uyu mujyi bafite akazi.

Yanagaragaje ko kandi gahunda ya Job Net kuva yatangizwa yagize uruhare mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, atanga urugero rw'uko nko mu mwaka wa 2023 gusa abasaga 900 babonye akazi binyuze muri iyi gahunda.

Ati ''Umujyi wa Kigali rero washyizeho gahunda zitandukanye zo gukemura ibibazo by'abantu bakenera akazi harimo n'iyi gahunda ya 'Job Net', ubu tumaze gukora inshuro nyinshi ikaba imaze gutanga umusaruro ufatika, kuko muri 'Job Net iheruka urubyiruko rusaga 648 babonye akazi gahoraho, abagera kuri 295 babona akazi k'igihe gito, hanyuma abagera ku 1848 babasha kwemererwa kwimenyereza akazi, naho abagera ku 1725 babasha kubona amahugurwa.''

Dusengiyumva yavuze ko ibyo byagizwemo uruhare n'ibigo 63 bikorera mu Rwanda birimo n'ibyongeye kwitabira iki gikorwa, abashimira uruhare rwabo mu iterambere ry'u Rwanda no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, ndetse anashimira abaterankunga bose batumye ibyo bigerwaho.

Habimana Remy Schelecht witabiriye gahunda ya 'Job Net' mu 2023, yashimiye ko yahageze ashaka akazi agahita agira amahirwe yo guhabwa buruse n'Ikigo KSP Rwanda Training Centre agahabwa amasomo y'igihe gito ku bijyanye no gutunganya amashusho, yagira amanota meza iki kigo kigahita kimuha akazi none akaba ari kuba mu buzima yarotaga bwo gikora ibyo akunda.

Ati ''Ngira amahirwe baramfata ndiga ndatsinda, muri uko gutsinda nahise mboneramo n'akazi muri icyo Kigo cya KSP Rwanda mu kwigisha amasomo nari maze kwiga cyane ko nari umuhanga […] Umujyi wa Kigali turabashimira cyane uburyo baba badutekerejeho nk'urubyiruko.''

Girimpuhwe Speciose w'imyaka 23 ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda kuri iyi nshuro, akaba yararangije Kaminuza mu 2023 mu bijyanye n'ibaruramari. Yabwiye IGIHE ko kuba yitabiriye iyi gahunda bimuha icyizere cyo kuzabona akazi vuba.

Ibindi byagarutsweho n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva bikwiye gushyirwamo imbaraga kongerera urubyiruko imbaraga mu bijyanye n'ubumenyi bw'itumanaho [communication skills] kuko bamwe mu bashoramari bagiye bagaragaza ko rwinshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda ruba rufite ubumenyi yaba mu bya tekiniki, siyansi, imibare ndetse n'ibindi bikenewe ku isoko ry'umurimo, ariko bakaba badafite ubumenyi bubafasha gusobanura neza ibyo bazi.

Ibi kandi byemejwe na Kirabo Mary wahagarariye Umuryango Pharo Foundation ukora ibirimo kubakira ubushobozi abantu bakagira ubumenyi bufite ireme bakaba bahatana mu kazi no ku rwego mpuzamahanga, akomoza ku kuba no mu bitabiriye 'Job Net' ya none bigaragara ko hakwiye kugira icyongerwa ku bumenyi bwa bamwe mu rubyiruko mu Rwanda, kugira ngo babashe gusobanura mu buryo bwuzuye ibyo bashoboye.

Ati ''Natwe twabibonye mu bantu twahuye na bo aha […] harimo icyuho. Hari utuntu duke duke abantu bashaka akazi bakwiriye kongeramo. Nk'icyo kibazo cy'ubumenyi bw'itumanaho.''

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ass. Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko iyo ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka, bityo ko kuva abatanga akazi baragaragaje ko icyo kibazo gihari, leta ikizi kandi iri gushyiramo imbaraga mu kugikemura, ku ikubitiro imbaraga zikaba zaratangiye gushyirwa cyane muri za kaminuza zigatanga ubumenyingiro ariko n'ababuhabwa bakazashyirwa ku isoko ry'umurimo bafite n'ubumenyi bwo gusobanura ibyo azi.

Muri iki gikorwa hanashimiwe abaterankunga bacyo batumye Job Net itanga umusaruro kuva yatangizwa mu 2015
Abarimo abahagarariye ibigo bitanga akazi bamurikiwe urubyiruko rugashaka kugira ngo urwujuje ibisabwa rugahabwe
Abahagarariye ibigo bitanga akazo, basubonuye amahirwe bitanga ku rubyiruko
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette yanakomoje ku kuba gahunda leta yihaye yo guhanga akazi mu myaka irindwi izarangira muri 2024, igeze kuri 90% ishyirwa mu bikorwa
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko gahunda ya Job Net iri gutanga umusaruro, dore ko mu 2023 abasaga 900 yasize bahawe akazi
Uwineza Assila na we witabiriye Job Net ya 2023, yashimiye ko yahise abona akazi akiva kwiga kaminuza
Habimana Remy Schelecht witabiriye Job Net mu 2023, yahise ababwa buruse na KSP Rwanda yiga ibijyanye no gutunganya amashusho, iki kigo gihita kinamuha akazi kuko ari umuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-9000-bahawe-akazi-kuva-mu-2015-umusaruro-wa-gahunda-ya-job-net

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)