Abasirikari b'u Burundi mu bikorwa by'ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Burya ibanga rya gisirikari riba gusa mu ngabo zikora kinyamwuga, kandi biracyari kure nk'ukwezi mu gisoda cy'u Burundi.

Nguko uko hamenyekanye umugambi w'intwaramuheto, wo gucengera no gutera ibisasu bya 'grenades', ahateranira abantu benshi mu bice bigenzurwa n'umutwe wa M23.

Ibi ni ibyemejwe mu nama yabaye rwihishwa mu mujyi wa Gitega, igahuza Perezida Evariste Ndayishimiye n'abasirikari bakuru, barimo Gen. Prime Niyongabo, Umugaba Mukuru w'igisirikari cy'u Burundi.

Bamaze kubona ko batakaza abasirikari benshi mu ntambara yo muri Kongo, kandi ko nta yandi mayeri yo guhangana na M23, uretse gushakira igisubizo mu bwinshi bw'abayigabaho ibitero icyarimwe, hafashwe imyanzuro irimo kohereza izindi batayo 2 z'abasirikari b'Abarundi mu burasirazuba bwa Kongo, ni ukuvuga ababarirwa hagati y'1500 n'ibihumbi 2.000.

Hemejwe ko abasirikari b'u Burundi bazifashisha FDLR, (kuko imenyereye gucengera kandi ikaba izi neza utwo duce), maze bagacengera mu turere M23 igenzura,kugirango batere izo 'grenades' ahateraniye abantu benshi, ndetse banatege za 'mines'ahantu henshi nyabagendwa, ku buryo bihitana imbaga.

Ibyo ngo bizagaragaza ko M23 idashoboye kurinda abaturage bayo, maze batangire kuyihunga, ndetse nayo icike intege zo gufata imisozi itagira abantu.

Ibi byemezo birafatwa mu gihe abasirikari b'uBurundi bakomeje kugwa ku rugamba ari benshi cyane, barimo n'abafite amapeti yo mu rwego rwa ofisiye. Ababarirwa mu ijana baherutse kwicirwa i Rubaya honyine, agace gakungahaye mu bukungu, M23 yigaruriye mu cyumweru gishize.

Abamaze gukomereka kimwe n'abafashwe mpiri, kuva Perezida Ndayishimiye yakohereza ingabo kurwanirira Tshisekedi, bo ntibabarika.

Uretse imibare itangwa n'abanyamakuru ndetse n'imiryango mpuzamahanga ishobora kugera ahabera imirwano, Leta y'uBurundi yo ntijya itinyuka gutangaza umubare w'abasirikari bayo badasiba kwicwa no gufatwa bugwate na M23. Iyo imiryango ibajije amakuru y'ababuriwe irengero nyuma yo koherezwa mu butumwa muri Kongo, ubutegetsi bubeshya ko bagiye mu mitwe yitwaje intwaro nka M23, RED-TABARA, TWIRWANEHO n'iyindi.

Uko wahisha amakuru kose ariko, burya inkuru mbi ntiyoberana, kandi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Iyo miryango iratinda ikamenya ko abayo bahuriye n'akaga mu mashyamba ya Kongo.

Amakuru yizewe ava i Burundi, aravuga ko ubutegetsi bufite impungenge ko mu gihe gito hirya no hino mu gihugu hashobora kuba imyigaragambyo karundura y'ababuze ababo.

Magingo aya ndetse Imbonerakure, rwa rubyiruko rwa CNDD-FDD, ngo zamaze guhabwa amabwiriza, imyitozo n'ibikoresho byo kuburizamo iyo myivumbagatanyo, ishobora kuzagwamo abantu benshi.

Birabe ibyuya!

The post Abasirikari b'u Burundi mu bikorwa by'ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abasirikari-bu-burundi-mu-bikorwa-byubucengezi-bugamije-kwica-abaturage-mu-bice-bigenzurwa-na-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-bu-burundi-mu-bikorwa-byubucengezi-bugamije-kwica-abaturage-mu-bice-bigenzurwa-na-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)