Abaturage batangiye guhabwa icyororo ku ntama nshya zitezweho gutanga inyama n'ubwoya bukorwamo imyenda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni intama 50 zaguzwe mu 2021 binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, uyu mushinga ugashyirwa mu bikorwa na RAB.

Kuri ubu izi ntama zimaze kororoka aho zimaze kuba 144, buri imwe ikaba ishobora kugira ibiro 50 mu gihe izororwaga mu Rwanda mbere inini usanga ifite ibiro 15 cyangwa 20.

RAB yatangaje ko kugeza ubu aborozi babiri aribo bamaze guhabwa icyororo kuri izo ntama mu gihe abandi 30 bamaze kwiyandikisha kugira ngo bahabwe icyororo cy'intama nshya.

Umukozi wa RAB Sitasiyo ya Gishwati, Ndayambaje Nathan, yavuze ko izo ntama zitezweho kuvugurura icyororo cy'intama zari zisanzwe mu Rwanda.

Ati 'Ubu icyororo cy'intama zisanzwe cyari cyarasubiye inyuma kuko havukaga intama ntoya bigatuma intama ziba nkeya ariko ubu ng'ubu kuko dufite intama zikura vuba kandi zikagira inyama nyinshi bizongera umusaruro w'inyama mu gihugu dore ko dukeneye inyama nyinshi.'

Ndayambaje yavuze ko intama zaguzwe muri Kenya kuri ubu kandi bazitezeho kongera umusaruro w'ubwoya bwazo kuko bukorwamo imyenda mu Karere ka Musanze hakaba hari n'uruganda rwatangiye kubukoresha.

Ati 'Zaguzwe kubera impamvu ebyiri, twashakaga kugira ngo dukemure icyororo cyari kiri gusubira inyuma mu borozi, ariko noneho kubera ko mu Rwanda hari kuza ikoranabuhanga twanaziguze kugira ngo ubwoya bwazo bukorwemo ubudodo bwavamo imyenda.'

Intama ni itungo ryuza rifite ubushobozi bwo kuba ryabangurirwa nyuma y'amezi 12 rivutse, rihaka amezi atanu. Ifite ubushobozi bwo kubyara kabiri mu mwaka cyangwa ikaba yabyara intama ebyiri icyarimwe.

Kuri ubu umunyarwanda arya ibilo umunani by'inyama ku mwaka mu gihe ibipimo mpuzamahanga bisaba ko buri muturage yarya nibura ibilo 45 by'inyama ku mwaka.

RAB ivuga ko bifuza ko amatungo magufi yatanga umusaruro w'inyama ungana na 80% inka zigatanga 20% akaba ari yo mpamvu abaturage bari korozwa amatungo magufi ku bwinshi.

Muri gahunda ya Leta y'imyaka irindwi u Rwanda rwari rwiyemeje ko buri mwaka hazajya haboneka toni ibihumbi 150 z'inyama ariko ubu haboneka toni ibihumbi 130, uruhare rw'amatungo magufi rwari ruto akaba ariyo mpamvu abaturage bari korozwa amatungo magufi menshi atanga inyama arimo Ihene, Ingurube, Inkoko n'Intama.

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza ko umubare w'intama ziri mu gihugu wagabanyutse ugera ku ntama ibihumbi 600 muri 2021 uvuye ku ntama ibihumbi birenga 730 zagaragaraga mu Rwanda mu 1992.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-batangiye-guhabwa-icyororo-ku-ntama-nshya-zitezweho-gutanga-inyama-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)