Abayisilamu bo mu Rwanda bitege iki kuri Mufti Sheikh Sindayigaya? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sheikh Sindayigaya Mussa yatowe tariki 26 Gicurasi 2024, nyuma y'uko uwari Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana atangaje ku munota wa nyuma ko atagihataniye uyu mwanya yari amazemo imyaka umunani.

Uyu mugabo w'imyaka 43, yavukiye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu 1981. Ni umugabo ufite umugore n'abana batatu.

Akimara gutorerwa kuba Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya yatangaje ko mu bikorwa azashyira imbere harimo kubaka umuryango w'Abayisilamu wunze ubumwe.

Yagize ati 'Ikiri ku isonga mu migambi yacu ni ubumwe bw'Abayisilamu. Iyo ushaka kubaka ubumwe wirinda kwireba ngo umuntu yamvuze nabi, wowe ureba inyungu rusange wowe ntiwirebe. Icyo gihe iyo urebye inyungu rusange ibintu bigenda neza.'

Yakomeje avuga ko 'Icya mbere ni ugukomeza kubaka ubumwe bw'Abayisilamu kuko ubumwe ni yo ntego, ni na wo musingi ukomeye wubakirwaho ibindi. Burya iyo abantu bashyize hamwe, bafite ubumwe, bafite umwuka mwiza, ibindi kubigeraho biroroha kuko baba bashyize imbaraga zabo hamwe.'

Yanavuze ko muri komite bagiye kuyoborana umuryango w'Abayisiramu mu myaka itanu iri imbere bazashyira imbere ibyerekeye kubaka ubushobozi bw'umuryango.

Ati 'Icya kabiri tuzibandaho ni ugutekereza imishinga igamije gushoboza imbaga y'Abayisilamu mu Rwanda, n'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda kwigira ndetse no kugira ibikorwa bikenewe muri uwo muryango. Tuzareba rero imishinga minini kandi yayindi igamije gutuma twigira.'

Uyu muyobozi yahamije ko bazimakaza imiyoborere yo kubazwa inshingano ndetse no kwemera kunengwa ku bigamije kubakwa kuko binyuze mu kunengwa umuntu ashobora kugira ibyo akosora.

Abanenga imikorere ya RMC bahawe rugari

Hashize iminsi hari abanenga imikorere y'umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda. Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko ahantu hose bisanzwe ko haba abantu badahuje ibitekerezo, bityo ngo kuba umuyobozi bisaba kugira umutima ukomeye.

Ati 'Abantu ntabwo bashobora gutekereza ibintu mu buryo bumwe, burya abantu kunyuranya mu mitekerereze ni kamere muntu kandi ni byiza. Abantu bose barebye bakabona ibintu kimwe, ubwo twaba tumeze nk'umuntu umwe abandi nta kamaro bafite. Ariko ibyo bitekerezo iyo bije binenga cyangwa se bikosora ibitari byiza twebwe turabyakira tukanabyishimira.'

'Duhaye ikaze buri wese washaka kutugira inama y'ibitagenda neza, uwanenga agamije kugira ngo byubakwe bikosorwe ibyo rwose turabyemera tukanabyakira ndetse tuzanabyimakaza mu miyoborere yacu.'

Yagaragaje ko azakomeza gushyira mu bikorwa 'Gahunda y'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda yo kurwanya imyumvire y'ubutagondwa [...] tuzakomeza ubukangurambaga, kwigisha urubyiruko rwacu n'Abayisilamu bacu tubibutsa gukomeza kwirinda ababashora mu myumvire y'ubutagondwa. Murabizi ibyo bitekerezo biri kuri internet, urubyiruko ni rwo ruyikoresha cyane ariko twebwe dukomeza inzira yo gukumira.'

Mufti w'u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa ni muntu ki?

Sheikh Sindayigaya Mussa ni umubwirizabutumwa umaze imyaka 21 akora uyu murimo mu idini ya Islam wize amashuri muri Arabia Saoudite. Akiyarangiza mu mwaka wa 2003, yakoreye mu biro bikuru by'umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda ashinzwe ibwirizabutumwa, imirimo yakoze imyaka umunani, nyuma yaho aba Mufti w'u Rwanda wungirije.

Yatorewe kuba Mufti w'u Rwanda avuye ku nshingano z'ushinzwe imari n'igenamigambi mu biro bikuru by'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda.

Mu byerekeye amashuri, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'Ubumenyi bw'Idini ya Islam (Islamic Law), akagira impamyabumenyi mu bijyanye n'imiyoborere, ndetse na Masters muri Public Administration and Management, ndetse gusoza amasomo y'impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu byerekeye ubuyobozi n'imiyoborere.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko ashyize imbere kubaka ubumwe mu Bayisilamu
Mufti wu'u Rwanda wungirije, Sheikh Mushumba Yunusu (ibumoso) Mufti w'u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa (hagati) na Ibrahim Segisekure ushinzwe gukemura amakimbirane
Abayisilamu bari baje kwitorera umuyobozi
Mufti w'u Rwanda Sheikh Sindayigaya aganira n'uwi asimbuye Sheikh Hitimana Salim
Abayobozi batowe biyemeje kuzamura umuryango mu bukungu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayisilamu-bo-mu-rwanda-bitege-iki-kuri-mufti-sheikh-sindayigaya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)