Ni igikorwa cyabanjirijwe n'Igitambo cya Misa cyabereye muri iki kigo kiri mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2024, hakurikiraho gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga rushinguwemo imibiri y'Abatutsi 23.141.
Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka akaba n'umwe mu ngabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yabwiye abanyeshuri bo muri Saint Ignace ko mu gihe cye akiri muto we n'abo bafatanyije barwanye urugamba rw'amasasu, abasaba ko bo bazarwana urwo gutuma yaba jenoside ndetse n'intambara bitazigera kubaho mu Rwanda.
Ati ''Twe twarwanye intambara, hari abazirwanye mbere, hari abo twazirwananye ikindi gihe, hari n'abandi bakomeza kuzirwana, mwebwe muzubaka ibituma izo ntambara zitongera kubaho. Sibyo? Mwe muzarwana intambara yo gutuma intambara zitongera kubaho, ni byo dushaka ko mukora.''
Maj. Gen. Nyakarundi kandi yibukije abo banyeshuri ko nta kundi ibyo babigeraho, uretse kwiga bagasobanukirwa byuzuye amateka y'u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'uko yateguwe, kuko kuyamenya ari byo bizabafasha gukumira ikibi cyose cyabaremamo amacakubiri.
Théophile Zigirumugabe warokotse mu gihe cya Jenoside akaba yarigaga mu myaka wa Gatanu mu Rwunge rw'Amashuri Marie Merci, na we yabwiye aba banyeshuri ko ubwo yigaga muri icyo kigo yabonye abanyeshuri b'Abahutu bari mu kigero cy'imyaka mike, basohokaga ikigo mu masaha y'ijoro bakajya kuvugana n'interahamwe kugira ngo zize kwica abana b'Abatutsi biganaga, abwira aba ba Saint Ignace kwirinda ingengabitekerezo kuko n'abo mu myaka nk'iyabo bagize uruhare muri jenoside.
Ati ''Bwakwira, hari itsinda ry'abanyeshuri umuntu yavuga ko bari nk'amashitani kurushaho njya mbura ijambo nkoresha, batangira kujya basohoka mu kigo ku mugoroba, bakajya kuvugana n'abicanyi hanze kugira ngo bapange natwe uko bazaza kutwica ku ishuri. [â¦] batangira kudutoteza, ukabona nk'umuntu aciyeho akakubwira ati 'Ushatse warya ibya nyuma kuko iminsi yawe irabaze'.''
Umuyobozi wa Saint Ignace, Padiri Innocent Rugaragu, S.J yibukije abitabiriye iki gikorwa biganjemo urubyiruko rw'abanyeshuri muri iki kigo abereye umuyobozi ko utazi amateka ye agomba kuyiga, kugira ngo abashe guharanira kubaho mu hazaza hafite intego.
Ati ''Utazi amateka ye agomba kuyiga, namwe rero uyu munsi igihe turimo kwibuka, ni ka kanya ko kuzirikana amateka yacu, kugira ngo dushobore kuyiga tuyanoze kuko tukiri bato.''
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, na we yageneye ubutumwa abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa ababwira ko hari abandi bari bari mu kigero nk'icyabo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa abo banyeshuri ko u Rwanda rubakunda akaba ari yo mpamvu abakuru bifuza ko basobanukirwa ayo mateka, bikazatuma bagira ahazaza heza hatandukanye n'ah'urubyiruko rwakoze jenoside.