Iyi nama biteganyijwe ko iba kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi mu 2024. Ihuza abayobozi bo muri Minisiteri z'Ububanyi n'Amahanga zombi n'abo mu nzego z'umutekano.
Intego y'iyi nama ni ukurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba n'ibyemezo byafashwe mu nama nk'iyi yabereye i Kabale mu Ukuboza mu 2023.
Iyi nama yabereye muri Uganda ni yo ya mbere yari ihurije hamwe abayobozi mu nzego nkuru z'ibihugu byombi kuva muri Mutarama mu 2022. Yabaye nyuma yo kwemezwa na Perezida Kagame ndetse na mugenzi we wa Uganda, Museveni.
Yari igamije kurebera hamwe uko ibihugu byombi byafatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, gukumira magendu no gushyiraho ingamba zatuma ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi burushaho gutera imbere bikajyana no koroshya urujya n'uruza rw'abantu.
Hashize iminsi ibihugu byombi biri mu nzira y'ibiganiro byo kuvugurura umubano wari warajemo agatotsi guhera mu 2017.
Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda babayo no gukorana n'imitwe ishaka kuruhungabanya. Ni mu gihe Uganda yashinjaga u Rwanda kuyoherezamo intasi.
Mu 2022, umubano watangiye kujya mu buryo nyuma y'uruzinduko Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n'Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni yagiriye mu Rwanda.
Nubwo uruzinduko rwatanze umusaruro n'umupaka wa Gatuna wari umaze igihe ufunze ugafungurwa, haracyari ibibazo bitandukanye birimo ubuhahirane butarajya ku rwego bwahozeho mbere yo kuzamba k'umubano.
Hari bamwe mu Banyarwanda bavuga ko ibicuruzwa bimwe na bimwe byajyaga biva muri Uganda bitakigaragara ku masoko yo mu Rwanda, cyane cyane ibicuruzwa by'abacuruzi baciriritse nk'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.
Nk'ikimenyetso cyo kuzahuza k'umubano w'ibihugu byombi, muri Werurwe mu 2023, u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano y'ubufatanye.
Amasezerano yasinywe mu nzego zirimo ubutabera n'Itegeko Nshinga, ubufatanye mu by'amategeko, ibiganiro n'ubujyanama mu bya politiki n'amasezerano ku bibazo by'abinjira n'abasohoka.