Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko Minisiteri y'Imikino yakoresheje nabi amafaranga yari yagenewe, harimo miliyoni zirenga 100 frw zahawe amashyirahamwe y'imikino nta nyandiko isobanura uko amafaranga yakoreshejwe.
Ubwo abayobozi ba Minisiteri ya Siporo bitabaga PAC binyuze ku ikoranabuhanga kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024, bagaragarijwe ko hari amafaranga y'ikinyuranyo agaragara mu ngengo y'imari iyi minisiteri yagenewe mu 2022/2024 n'iyo bavuga ko bakoresheje.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n'imari muri Minisports yagaragaje ko ikinyuranyo cyaturutse mu bintu bimwe bagiye bavana mu gace kamwe babijyana mu kandi.
Ati 'Hari amafaranga yari agenewe gukoreshwa mu bikorwa remezo bya siporo, mu Isonga yimuriwe ahandi, izi miliyoni 49 Frw ngira ngo na zo mu gushyira mu bikorwa inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta tuzabigaragaza aho icyo kinyuranyo cyaturutse.'
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yahise amubaza ati 'Kwimura amafaranga ukayavana hamwe ukayajyana ahandi bituma imibare isumbana?'
Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc yagaragaje ko ibisobanuro bidahuye n'ikibazo cyagaragajwe.
Ati 'Uvanye ikintu mu gice kimwe ukakijyana mu kindi ntacyo bitwara ku giteranyo rusange.'
Nyuma yo kugaragarizwa ko ibisobanuro yatanze ntaho bihuriye n'ukuri, yahisemo kwemera ko yari yibeshye agaragaza ko bazakomeza kubisuzuma.
Ati 'Reka dukomeze turebe iki kinyuranyo, ngira ngo amakuru nari nafashe ashobora kuba atari yo ubwo turakomeza kureba icyo kinyuranyo tuzabagezeho amakuru ku Mugenzuzi Mukuru w'Imari.'
Depite Muhakwa yibajije ubushakashatsi busabwa kugira ngo iki kinyuranyo kibonerwe igisubizo.
Ati 'Iyo raporo ni mwe ba mbere mukwiriye kuyisura umunsi ku wundi kuva mukiyibona ku buryo ikibazo muba mukizi, icyo mugomba kugikoraho, niba ari icyo kinyuranyo mukavuga muti twabikozeho ibi.'
Abadepite banzuye ko iyi minisiteri igomba gukurikirana imikoreshereze y'ingengo y'imari no gukurikirana uko amashyirahamwe y'imikino itandukanye akoresha amafaranga ahabwa.