Umuyobozi Mukuru wungirije wa JCI, muri Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, Tetiwe Nzimah, ndetse n'Umuyobozi ushinzwe iterambere muri uwo muryango, Tunji Oyeyemi, nibo babimburiye abandi kugera mu Rwanda, aho bahasesekaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2024, aho bakiriwe n'abayobozi n'abandi banyamuryango ba JCI ishami ry'u Rwanda.
Iyi nama ya 'AMEC', baje kwitabira ihuza abanyamuryango ba JCI baturutse muri Afurika, ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, n' abandi bayobozi bo ku iyindi migabane.
Izibanda cyane ku kugaragaza no kuzamura uruhare rw'urubyiruko mu iterambere rya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati no guteza imbere ishoramari ryabo. Izitabirwa n'abanyamuryango basaga 500.
Akigera i Kigali Tetiwe Nzimah, yavuze ko mu minsi agiye kuhamara yiteguye kwishimira uko mu Rwanda abashyitsi bafatwa neza, guhura n'imiryango yo mu Gihugu iharanira kubakira ubushobozi urubyiruko no kubaka ubufatanye mu nyungu za Afurika n'ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ati 'Turashaka gusiga impinduka igaragara hano mu Rwanda, ikindi ni ukwigaragaza abo turibo no guhura n'abagize guverinoma, urubyiruko ruzaza rugaragarizwe amahirwe ari mu Rwanda n'ibindi.'
Tetiwe, yavuze ko kuri iki Cyumweru iyi nama izabanzirizwa n'ibiganiro 'Leadership Academy' bizagaruka ku ngingo zinyuranye zirimo no kureba amahirwe ari mu ikoranabuhanga rikomeje kwaguka cyane, nk'iry'ubwenge bukorano 'AI' n'uko ryabyazwa umusaruro.
Kuri ubu intego za JCI Rwanda igiye kwakira iyi nama ni ugukomeza kwakira inama nini z'uyu muryango zirimo n'ihuza abanyamuryango bose ba JCI ku Isi, yitabirwa n'abari hagati y'ibihumbi bitanu n'ibihumbi umunani iteganijwe kuzaba mu 2026.
Tunji Oyeyemi we yagaragaje ko intego y'iyi nama ari ukubaka ubushobozi bw'abakiri bato no kubaha urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwabo ariko nanone babona n'amahirwe yo guhura n'abandi bakanigiraniraho byinshi.
Ati 'Abanyamuryango bazabona umwanya uhagije wo kwiga byinshi, baganire na bagenzi babo kuko ni naho babonera umwanya wo kumenyana akaba ari nabo bavamo abafatanyabikorwa b'ahazaza.'
Zimwe mu ntego nyamukuru z'uyu muryango ni ugushyira imbere ibikorwa byo guteza imbere umuryango no gufasha urubyiruko kwaguka mu bitekerezo ku bijyanye n'imiyoborere, guhanga udushya no kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo.